Abahinzi b'i Nyamasheke binubira gutanga ubwishingizi ntibashumbushwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2019, u Rwanda rwatangije Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', igamije kurinda abahinzi n'aborozi ibihombo baterwa n'ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n'ibiza.

Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.

Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe bavuga ko buri uko bejeje umuhinzi akatwa 300 Frw kuri are imwe.

Ni amafaranga ashyirwa mu bwishingizi bw'umuceri, icyakora ibiza by'umuyaga byabangiririza imyaka ntibashumbushwe.

Biziyaremye Célestin ufite are 25 uhinga umuceri mu gishanga cya Nyagahembe yabwiye IGIHE ko mu gihembwe gishize yahombye toni 1,5 kubera ibiza by'umuyaga.

Ati 'Mu gihembwe gishize nari niteze ko nzabona umusaruro ugana na toni 2 ariko nasaruye ibilo 500 gusa kubera ko wageze igihe cyo kurabya, umuyaga ukawuhuha uravunagurika, bituma uwaryamiwe utazaho amahundo'.

Uyu mugabo umaze imyaka umunani ahinga umuceri buri gihembwe atanga 7500Frw y'ubwishingizi avuga ko iyo babajije aho bafashe ubwishingizi babasubiza ko bazabashumbusha ari uko umuceri wabo wose warengewe n'umwuzure.

Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko bajya badushumbusha igihe twahuye n'igihombo giturutse ku biza by'umuyaga kuko tuba twarafashe ubwishingizi'.

Muyoboke Jean Damascène umaze imyaka umunani ahinga umuceri kuri are 10 avuga ko ubwishingizi bafata ntacyo bubamariye.

Ati 'Batubwira ko bazagira icyo batumarira ari uko umuceri wacu warengewe n'isuri kandi icyo kiza ntacyo tujya duhura na cyo. Icyo duhura na cyo ni icy'umuyaga'.

Nyirahabimana Godeliève wo mu Murenge wa Shangi avuga ko buri gihembwe akatwa 2800 Frw y'ibiza, ariko ko nta na rimwe arashumbushwa.

Ati "Ubushize nahinze umuceri ugeze igihe cyo kurabya, umuyaga urawarararika wose, imvura iwugwamo uryamye hasi ntihagira intete zizamo umwinshi uhinduka ibihuhwe'.

Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yabwiye IGIHE ko batari bazi iki kibazo, avuga ko bagiye kugikurikirana.

Ati "Ntabwo twari tukizi, ubwo turi buze gukurikirana turebe kuko umuyaga na wo ni ikiza".

U Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda yo gushinganisha amatungo n'ibihingwa kuko mu 2023/2024 rwashoye agera kuri miliyari 1,7 Frw mu kwishingira ibihingwa n'amatungo.

Kuva NAIS yatangira, hatanzwe ubwishingizi bwa miliyari 4 Frw muri yo miliyoni 2,5 Frw amaze kwishyurwa abahinzi bahuye n'ibihombo bitandukanye.

Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

Abahinga umuceri mu Gishanga cya Nyagahembe cyo mu Karere ka Nyamasheke basaba ko bajya bashumbushwa igihe wangirijwe n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-b-i-nyamasheke-binubira-gutanga-ubwishingizi-ntibashumbushwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)