Uretse abahanzi, abanyamakuru n'abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga Yago yagiye yandagaza mu bihe bitandukanye, yasabye imbabazi, yanazisabye umukobwa witwa Brenda wavuze ko babyaranye undi akamwirengagiza.
Yabigarutseho mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwe rwa YouTube. Ati 'Brenda wavuze ko namuteye inda, yarambabaje ariko ndagira ngo abyumve ko namubabariye. Wanyandikiye kenshi ariko ubu noneho ndakubabariye. Ibintu byose byabaye hagati yanjye naweâ¦ubyumve ko nkubabariye. Nawe umbabarire.'
Yashimiye cyane M.Irene wamubabariye nyuma y'ibyo yamuvuzeho.
Ati 'Uwitwa M.Irene yamaze kwemera ubusabe bwanjye. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa ashishikariza abantu kumva album yanjye nshya. Ndagira ngo mbahe inkuru nziza, njye na Murindahabi Irene tumeranye neza. Nta kurwana nta gutukana.'
'Nyuma yo kumusaba imbabazi n'abandi bagenzi be ndagira ngo mbamenyeshe ko yambabariye. Ndabamenyesha ko namusubije neza, musaba imbabazi ku bitaragenze neza mbere. Wakoze cyane kumpa imbabazi, ukagerekaho kunshyigikira.''
Yakomeje avuga ko nubwo mu minsi ishize yakunze kugaruka kuri Bruce Melodie nta rwango amufitiye, avuga ko iyo aba amwanga atari kuba yaramuhaye inka.
Ati 'Ntabwo njye ndi umuntu ukwiriye gutangiza urwango ku bantu ngo twangane. Melodie tuziranye ku bintu byinshi. Tugiye kujya tuganira ibintu birimo amarangamutima, urabizi ko ngukunda kandi nanjye ndabizi ko unkunda. Iyo nza kuba nkwanga ntabwo nari kuguha inka. Nshaka ko unshyigikira nta na hantu uzigera wongera kunyumva nkuvuga nabi. Ntacyo bimaze uretse kudusenyera. Ndagukeneye njye Yago.'
Yakomeje asaba uyu muhanzi kumushyigikira agasangiza abantu bamukurikira album ye nshya yashyize hanze.
Yago kandi yasabye imbabazi abandi barimo Junior Giti, Murungi Sabin, Rocky Kirabiranya, DJ Brianne, Bob Pro, Djihad n'abandi batandukanye.
Ati 'Munyemerere abantu bose nababaje mumbabarire. Niyo utanshyigikira tubeho nta kibazo dufitanye.'
Yavuze ko ibiganiro yakoze avuga nabi aba bagenzi be batandukanye, byose yamaze kubisiba ku rubuga rwe rwa YouTube.
Ati 'Uriya ntabwo yari njye, hari indi myuka yari indimo. Ibyo navugiye muri biriya biganiro n'ibyo nanditse muri biriya bihe, byose byajyanye n'ibyo bihe. Ndasaba abantu bose kutongera kumbona mu ndorerwamo yo kurwana no guterana amatiku.'
