Ibintu bitatu byo kwibandaho ngo Afurika itere imbere mu mboni za Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa 1 Kanama 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y'Inteko Rusange ya 2025 ya TDB Group ndetse n'ibirori byo kwizihiza imyaka 40 iyi banki Banki Nyafurika y'Ubucuruzi n'Iterambere imaze.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye, hari inzego eshatu igomba kwibandaho.

Ati "Icya mbere, dukeneye byihutirwa gushyiraho ishoramari mu mihanda, ibyambu, ndetse n'ibikorwaremezo by'amashanyarazi, kugira ngo dushyigikire ubuhahirane bwa Afurika, kwihutisha ukwihuza kwa Afurika, ndetse no gushyikira ihangana mu bucuruzi."

"Icya kabiri, kuko ubuhinzi buri ku ruhembe mu kuzamura ubukungu bw'ibihugu byacu, dukwiye gushyira imbaraga gushora imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije, ndetse n'uburyo bwo guhinga bwihanganira ihindagurika ry'ikirere, kugira ngo tubashe kwihaza mu biribwa."

Dr. Nsengiyumva yakomeje avuga ko icya gatatu gikwiye kwibandwaho ari uko "Dukwiye kongera inkunga tugenera ibigo bito n'ibiciriritse, by'umwihariko ibiyobowe n'abagore n'urubyiruko, kuko ari bo bakunze guhura n'imbogamizi y'amafaranga. Gushyikira ibyo byiciro bizasembura guhanga udushya, bizatanga imirimo, ndetse binatanga iterambere ridaheza kandi rirambye."

Minisitiri w'Intebe, yashimye uruhare rwa Banki Nyafurika y'Ubucuruzi n'Iterambere (TDB Group) mu gushyigikira ukwihuza kwa Afurika, ubucuruzi ndetse n'iterambere rihuriweho kandi rirambye ry'ibihugu bya Afurika birimo n'u Rwanda.

Yashimangiye ko iyi banki ikomeje kuba ingenzi mu gushyigikira ishoramari rikenewe n'imishinga izana impinduka zigaragara cyane cyane mu guteza imbere ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ibigo bito n'ibiciriritse, nk'inkingi z'ingenzi zizafasha umugabane kugira ahazaza heza.

Yagize ati "Mu myaka 40 ishize, TDB Group yagize uruhare rukomeye muri Afurika, mu gushyikira iterambere binyuze mu gutanga amafaranga yafashije mu kuzana impinduka nziza mu buzima, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ndetse no kubungabunga ibidukikije."

"Iyi sabukuru y'imyaka 40, ntabwo yerekana gusa ibigwi byivugira by'iyi banki, ahubwo inahamya gushyigikira ukwihuza kwa Afurika, ubucuruzi ndetse n'iterambere rihuriweho kandi rirambye."

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nubwo Afurika yagiye ihura n'ibizazane byagiye bikoma mu nkokora urugendo rwayo rw'iterambere, nka Covid-19, ndetse n'igabanyuka ry'inkunga mvamahanga, Afurika yerekanye ubudatezuka.

Ati "Mu 2024 ubukungu bw'umugabane bwazamutseho 3,2%, ubucuruzi bwongeye kuzahuka buvuye ku igabanuka rya 5,4% mu 2023 bugera ku izamuka rya 13,9% mu 2024. Iyo turebye imbere, ahazaza haratanga icyizere, biteganyijwe ko izamuka ry'ubukungu bwa Afurika rizagera kuri 3,9% mu 2025 na 4,1% mu 2026, mu gihe mu gice cya TDB Group buzazamuka kuri 4,3% mu 2025 na 5,1% mu 2026."

Yavuze ko mu izingiro ry'izi mpinduka mu iterambere ry'ubukungu bwa Afurika hari Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA), igaragaza uburyo buhamye bwo kubona impinduka zisobanutse kandi zirambye.

Yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ubuyobozi bwiza muri iyo mishinga, ndetse n'ubushake bwa politiki bw'ibihugu.

Minisitiri w'Intebe, yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba ruri mu bayamuryango 11 batangije TDB Group, ashima ko yagiye igira uruhare by'umwihariko mu rugamba rw'iterambere ry'u Rwanda.

Yagize ati "Mu bihe bitandukanye iyi banki yagiye itanga inkunga n'inguzanyo kugeza kuri miliyari y'amadolari ya Amerika, agamije gushyikira ibikorwa birimo ubwikorezi, indege, ibikorwa remezo, ndetse n'ubuhinzi."

"Mu by'ingenzi TDB yafashije, harimo ko yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, kuva ku gutera inkunga inganda zikora ibyoherezwa mu mahanga, kugeza ku gushyigikira RwandAir, sosiyete y'indege yacu ndetse inatwara imizigo."

Yongeyeho ko ishoramari ryayo rifatika mu ngufu zisubira ndetse n'ubuzima, by'umwihariko mu gushora mu rugamba rukora inkingo, byatumye u Rwanda rudakomeza kurangamira gusa ibiva mu mahanga.

Dr. Nsengiyumva yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe y'iyi banki, kuko muri miliyari 36 $ yashoye ku mugabane, u Rwanda rufitemo gusa miliyari 1 $, avuga ko atari byiza cyane.

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje inzego eshatu zikwiye guhabwa imbaraga, mu gufasha iterambere rya Afurika
Inama y'Inteko Rusange ya TDB Group iteraniye mu Rwanda, kuva kuri uyu wa 1 Kanama 2025
Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na we yari muri iyi nama
Munyakazi Sadate na we yari muri iyi nama itangiza Inteko Rusange ya TDB Group
Minisitiri muri MINECOFIN, Murangwa Yusuf (ibumoso), Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin (hagati) na Admassu, Perezida wa TDB Group
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Hakuziyaremye Soraya, na we yari muri iyi nama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yagaragaje-ibintu-bitatu-byo-kwibandaho-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)