Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2025, ubwo yakiraga aba basirikare ku Cyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda.
Mu butumwa yatanze, yavuze ko uru rugendo rugaragaza umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ibyo bihuriyeho.
Yagize ati 'U Rwanda na Sri Lanka bihuje byinshi nk'umubano ushingiye ku kubahana, guhuza indangagaciro ndetse no gushyira imbaraga mu kubaka no guteza imbere ubumenyi.'
U Rwanda na Sri Lanka ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu bya gisirikare kuko buri mwaka Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka (Defence Services Command and Staff College) rigenera buruse imwe umusirikare w'u Rwanda ufite nibura ipeti rya Major. Iyo buruse ni iyo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubumenyi mu by'Umutekano.
Gen Muganga yavuze ko uwo mubano uzakomeza kubakwa ndetse n'ibikorwa byo kwigishanya mu bijyanye n'igisirikare bikarushaho kwiyongera.
Yagize ati 'Turashimira Sri Lanka ikomeza guha abasirikare bacu amahirwe yo kwiga mu bijyanye n'igisirikare n'umutekano, twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza binyuze mu kongera amahirwe yo kubona amahugurwa, ingendoshuri n'ibindi.'
Aba basirikare 18 ni abo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Defence Services Command and Staff College) ryo muri Sri Lanka, bazamara mu Rwanda iminsi 10 kuva ku wa 28 Nyakanga 2025 kugera ku wa 8 Kanama 2025.
Aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira imibiri irenga ibihumbi 250 y'Abatutsi ishyinguye kuri uru rwibutso.


