Yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Konsa.
Dr. Eddy Ndayambaje yavuze ko ubuzima bw'umwana butangira nyina akimusama, ari bwo umubyeyi aba akwiriye kwitabwaho cyane kugeza umwana agize imyaka ibiri.
Yagaragaraje ibyiza byo konsa umwana mu gihe cy'amezi atandatu nta kintu na kimwe umuvangiye, anagaragaza ko na nyuma yo kumuha imfashabere umwana aba akwiriye gukomeza konswa.
Ati 'Iyo uhaye umwana ibere akonka amashereka, abona intungamubiri zose zishoboka, rero igihe umwimye ibere, uba wamwimye intungamubiri zose. Kumwonsa bituma yubaka ubudahangarwa mu mubiri we, bikanamurinda kurwaragurika. Iyo wonkeje umwana, ariya mashereka aramurinda akanamufasha kongerera umubiri we abasirikare bo kumurinda kurwaragurika.''
Dr. Ndayambaje yavuze ko umwana wonse neza adashobora kurwara impiswi, umusonga, asima, diyabete zifata abana n'izindi nyinshi zishobora gutuma umwana arwaragurika.
Dr. Ndayambaje yakomeje avuga ko umubyeyi wonkeje neza umwana we, bimufasha gutuma nyababyeyi isubirana vuba, bikanamurinda kubyibuha cyane.
Ati 'Mu gihe umubyeyi yonkeje neza akimara kubyara, bituma nyababyeyi isubirana vuba. Burya nyababyeyi hari uburyo yiyongera iyo wabyaye rero mu bigomba gutuma nyababyeyi isubirana harimo no konsa neza umwana kuko bituma isubirana vuba. Umubyeyi wonkeje umwana neza bimurinda kuva kuko bihita bihagarara, bikanagabanyiriza umubyeyi kutarwara kanseri y'ibere.''
Dr. Ndayambaje yavuze ko umubyeyi wonkeje umwana we neza adashobora kugira ibiro byinshi kabone nubwo yaba anywa igikoma ahubwo bituma agira umubiri mwiza, yavuze kandi ko binongera urukundo hagati y'umubyeyi n'umwana.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi bose kwirinda kuvangira umwana mu mezi atandatu ya mbere, agaragaza ko amashereka yo muri ayo mezi atandatu aba akubiyemo ibintu byose umwana akeneye. Yagaragaje ko kandi ku mubyeyi wifuza kuboneza urubyaro neza yakonsa umwana we muri aya mezi atandatu ya mbere nta kintu na kimwe amuvangiye.
Dr. Ndayambaje yavuze ko umubyeyi utabona amashereka adakwiriye kuvangira umwana ibindi bintu ahubwo akwiriye kongera inshuro aha umwana ibere kuko ngo amashereka ageraho akaza.
Imibare igaragaza ko ababyeyi bonsa mu Rwanda bagabanyutse aho mu 2015 bari 87% ariko mu 2020 bageze kuri 81% mu gihe ku rwego rw'Isi bagabanutse cyane bakagera kuri 38%.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/konsa-bituma-nyababyeyi-isubirana-vuba-dr-ndayambaje