Huye: Umugabo n'umugore barwanye, umugore ahasiga ubuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 saa tatu z'ijoro, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Muyogoro, Umurenge wa Huye, mu Karere ka Huye.

Amakuru atangwa na nyirabukwe wa nyakwigendera witwa Kampire Daphrose, avuga ko ubwo abuzukuru be [abana b'abo babyeyi barwanye] bajyaga iwabo kureba ko ibiryo byahiye ngo barye bigarukire kwa nyirakuru kuryama kuko ari ho bararaga, ngo batunguwe no gusanga nyina ubabyara aryamye hasi yapfuye, na Se yakomeretse cyane maze bagaruka batabaza.

Ubwo abaturanyi be bageragayo basanze uwo mugore yapfuye , umugabo we na we arembye maze bihutira gutabaza inzego z'umutekano, maze na we yumva biramurenze ashaka kwiyahura.

Ati ''Nahise numva mpungabanye, abaturanyi ni bo bagiye kureba uwo murambo, nahise numva nshatse kujya kwinaga mu cyuzi cya Kadahokwa rwose abantu baramfata, barambuza.''

Abahageze ngo basanze umugore yari arimo ateka bikiri ku mashyiga, ndetse ibiribwa birimo indagara n'inyanya bateganyaga guteka bikiri hafi aho mu gikoni.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangarije IGIHE ko abagize uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n'amategeko bari biriwe basangira mu kabari, bagataha basinze, bakagirana amakimbirane, aho bikingiranye mu nzu bagatangira kurwana, ari na ko bakoresha intwaro gakondo zirimo umuhoro n'icyuma.

Yagize ati ''Twasanze umugabo yatemye umugore, ariko umugabo na we yari yakomeretse. Polisi na RIB byahageze bisanga umugore aryamye hasi afite ibikomere ku ijosi, ku mutwe no ku maguru yapfuye, ariko n'umugabo nawe afite ibikomere ku ijosi no ku kaboko ndetse n'intwaro zakoreshejwe zikiri aho.''

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umurambo w'uyu mugore wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB), ndetse n'umugabo akajyanwa kwa muganga ngo ahabwe ubutabazi; ariko niyoroherwa azagezwa imbere y'ubutabera.

Yibukije abaturage ko gukimbirana bitavuze kwicana, anasaba abaturage bose kuyoboka ibiganiro by'umuryango kuko ari byo bibyara ubwumvine mu rugo, bityo abadahuje bakiyambaza inshuti z'umuryango n'izindi nzego, ndetse ko n'abazakenera polisi ubwayo yitaguye kubagira inama zo kubaka ingo z'amahoro.

Uyu nyakwigendera asize abana batatu, umukuru akaba afite imyaka 13.

Uru rupfu rwabereye mu Karere ka Huye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-n-umugore-barwanye-umugore-ahasiga-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)