Dr Casimir Bizimungu waburaniye i Arusha ku byaha bya Jenoside yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabaga muri Ghana kuva mu 2016 nyuma y'uko yari amaze imyaka hafi itanu agizwe umwere n'Urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo y'insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (MICT).

Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 15 Kanama 2025.

Mbere y'uko aba Minisitiri w'Ubuzima, Dr Bizimana yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda kuva mu 1989 kugeza mu 1992.

Dr Bizimungu wavukiye muri Ruhengeri mu 1951, tariki 11 Gashyantare 1999 yafatiwe ahitwa Hurlingham i Nairobi muri Kenya aho yari yarahungiye, ashyikirizwa urukiko rwa TPIR akekwaho gucura umugambi wa Jenoside, gushora abantu mu cyaha cya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo wari inzobere mu buvuzi yagizwe umwere n'urukiko mu buryo butavuzweho rumwe.

U Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko mu baburanishijwe n'inkiko mpuzamahanga ababaye abere batashye mu Rwanda cyangwa abarangije ibihano bahawe batakongera kuburanishwa.

Dr. Bizimungu wabaye Minisitiri w'Ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-casimir-bizimungu-waburaniye-i-arusha-ku-byaha-bya-jenoside-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)