Uyu mushinga uzakorera mu Mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Rugerero, igice cy'Umurenge wa Nyakiliba, igice cy'Umurenge wa Nyundo n'igice cy'Umurenge wa Nyamyumba.
Iki gikorwa kiri mu biteganyijwe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo gushyira nimero ku mihanda kizorohereza abagana Rubavu.
Ati 'Akarere k'ubukerarugendo nka Rubavu gakwiriye ibyiza, nka nimero zo ku mihanda zizafasha abatugana koroherezwa no kwijyana mu buryo bworoshye, inyigo izagaragaza ikiri gukorwa n'igiciro bisabwa abapiganwa bigeze kure, kandi bigenze neza bitarenze Ugushyingo uyu mwaka izaba yarangiye ariko ukazafata ku myaka ibiri y'ingengo y'imari.'
Yakomeje avuga ko uyu mushinga kubera ikoranabuhanga rizawifashishwamo uzagirira akamaro kanini abatuye n'abagenderera aka karere.
Ati 'Ibyapa biyobora abagenda mu mujyi, bizafasha abatanga serivisi kuranga aho bakorera, ikoranubuhanga umuntu akaryifashisha akurangira aho aherereye ukamugeraho hatabayeho kuyoba haba kuri hoteli cyangwa ku nyubako byose bizaba bifite nimero kandi bizahita bizamura agaciro, kuko imiturire iba iri ku rwego mpuzamahanga.'
Meya Mulindwa yahamije ko uyu mushinga mu gihe uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa bizorohereza inzego z'umutekano kuba zatabara ugize ikibazo mu buryo bworoshye, kuko byoroha kubayobora ndetse ntihagire iminota itakarira mu nzira.
Yahamije kandi ko no mu gihe ingengo y'imari yaba ibuze, bazakorana n'ibindi bigo bisanzwe bibatera inkunga, kuko umushinga ari mwiza washimwe, ukwiriye kugera mu karere k'igicumbi cy'ubukerarugendo.
Yaba imihanda minini, imihanda iciriritse ihuza iminini n'imito, imihanda mito y'aho abantu batuye buri umwe uzajya uba ufite icyapa kiwugaragaza.
Akarere ka Rubavu niko ka kabiri kagiye gukorerwamo uyu mushinga wo kwita imihanda amazina nyuma y'uko muri Kigali ari umushinga watangijwe mu 2012.
