Ibigo bikora ubwikorezi bifite amashami muri Gare ya Rubavu, bigira abantu bajya gushaka abagenzi bitwara mu modoka, gusa uburyo babikoramo bikunze kubangamira benshi kuko hari ubwo barwanira abagenzi, buri wese amukururira mu ruhande rwe, bikabangamira abagenzi ndetse hakaba hari n'abashobora kwibwa.
Hari kandi n'abiyitirira uyu mwuga, bakavuga ko bawukora ariko batawukora ndetse abagera ku 10 bamaze gufatirwa muri ibi bikorwa.
Iby'iki kibazo bigiye kuba amateka kuko ubuyobozi bwa Gare ya Rubavu ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, bwagihagurukiye, nk'uko byagarutsweho mu kiganiro bagiranye n'abakora ako kazi.
Umuyobozi wa Gare ya Gisenyi, Rwigema Robert ati "Tumaze iminsi, ku bufatanye na Polisi, duhagurukiye iki kibazo, dusaba kampani zifite abakozi bemewe kubashakira impuzankano n'ibindi byose bigenerwa umukozi birimo n'ibibaranga, mu gukemura akajagari.'
Avuga kandi ko ubugenzuzi bamazemo iminsi, basanze hari abiyitirira uyu mwuga batawukora, aho bateza akajagari, ubujura ndetse bakaninjiza forode muri gare.
Uyu muyobozi yavuze ko nibarangiza icyiciro cyo kwigisha, bazatangira guhana abazafatirwa muri ibi bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bagiranye ibiganiro n'abakoresha Gare ya Rubavu bagamije guhwitura abakarasi.
Ati 'Byagiye bigaragara ko bamwe mu bakozi bakorera muri gare (abahamagara abagenzi) batwara nabi abagenzi, rimwe na rimwe hakaba haba ababiburiramo ibikoresho byabo (ubujura), rero twari twaje kubakebura.'
Mu kiganiro yahaye abakora ako kazi, yavuze ati "Turagira ngo duhindure iryo zina dushake izina ryiza, niba umugenzi aje, mubaze aho ajya utamuhutaje cyangwa ngo umwe amukurure n'undi akurura, kandi twishimiye ko kubufatanye n'ubuyobozi bwa gare, akajagari kagenda kagabanyuka.'
Gare ya Rubavu ni imwe mu nini ziri mu gihugu, ubuyobozi bwayo butangaza ko munsi ishobora kwinjirwamo n'imodoka zigera kuri 700, mu gihe abagenzi bayitegeramo basaga ibihumbi bitatu ku munsi.
Ikoreshwa n'abagenzi bagana i Kigali, Musanze, Rusizi, Muhanga ndetse no mu bindi bice by'igihugu.
