Abantu 50 b'i Rusizi bamaze kwemererwa gushyingirwa bataruzuza imyaka 21 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abemerewe ubwo burenganzira biganjemo abo mu Murenge wa Bugarama na Muganza yombi yo mu Kibaya cya Bugarama.

Mu mpamvu batanze harimo kuba basanzwe babana bitemewe n'amategeko no kuba umugore atwite bagasaba ubwo burenganzira mu rwego rwo gusigasira umuryango n'uburenganzira bw'abana.

Nubwo hari abasabye ubwo burenganzira ndetse bamwe muri bo bakaba baramaze kubwemererwa hari abaturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko batari baziko iyo serivisi itangwa.

Bahatsineza Eslon w'imyaka 53 utuye mu Mudugudu wa Kamina, Umurenge wa Nzahaha mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ari ubwa mbere yumvise ko umuhungu cyangwa umukobwa w'imyaka 18 ashobora gushyingirwa imbere y'amategeko.

Ati "Imyaka nzi yo gushyingirwa ni 21 ntabwo nari nziko umuntu utarageza imyaka 21 ashobora kubyemererwa. Uko ntabizi hari n'abandi batabizi, icyakorwa kugira ngo tubimenye ni uko hakorwa ubukangurambaga abayobozi bakabitumenyesha.'

Mu 2024 ni bwo mu Rwanda hatowe itegeko rigenga abantu n'umuryango ririmo ingingo yemerera umusore cyangwa inkumi wujuje imyaka 18 kuba yashyingirwa byemewe n'amategeko igihe agaragaje impamvu zifatika.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko bimaze kwemezwa n'umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'Akarere, bisabwe n'abatarageza imyaka 21 yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa, umwanditsi w'irangamimerere akabisuzuma ashobora kwemerera abo batarageza iyo myaka 21 gusezerana imbere y'amategeko.

Ati "Turi mu cyumweru cyahariwe serivisi z'irangamimerere, tuzabisobanurira abaturage kugira ngo abatabimenya babimenye, abazabisaba tuzabisuzuma abujuje ibisabwa tubemerere kuko ari uburenganzira bemererwa n'itegeko".

Kuva muri Mutarama 2025, Akarere ka Rusizi kamaze kwakira dosiye 76 z'abasaba kwemererwa gushyingirwa bataruzuza imyaka 21 ariko barengeje 18.

Abagera kuri 50 bari bafite impamvu zifatika baremerewe, 10 batanze impamvu zidafatika, na ho 16 basabwe gukosora dosiye.

Abantu 50 b'i Rusizi bamaze kwemererwa gushyingirwa bataruzuza imyaka 21



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-50-b-i-rusizi-bamaze-kwemererwa-gushyingirwa-bataruzuza-imyaka-21

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)