Byatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 29 Nyakanga 2025, aho ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwavuze ko bugiye gukora umuhanda uva i Gacurabwenge ku muhanda munini wa kaburimbo Kigali-Huye, werekeza ku Bitaro bya Remera Rukoma.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungurije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel, yavuze ko inyigo yo kubaka uyu muhanda yarangiye igisagaye ari ukubona ingengo y'imari ngo ukorwe.
Ati 'Ubu inyigo yararangiye, igisigaye ni ugushaka aho tuvana ingengo y'imari.'
Visi Meya Niyongira, yavuze ko amafaranga yo kuwukora azatangwa n'Akarere ka Kamonyi, yongeraho ko bagitekereza niba wazakorwa nka kaburimbo ikomeye cyangwa se kaburimbo iciriritse, ndetse ko aya mafaranga ashobora kwiyongera ikorwa ry'umuhanda ritangiye.
Umuhanda wa Gacurabwenge -Remera Rukoma, ugiye gushyirwamo kaburimbo wakunze kwangirika kenshi mu gihe cy'imvura, kandi ukagira ivumbi ryinshi mu zuba, ibituma bigora cyane abawukoresha barimo n'abarwayi bagana Ibitaro bya Remera Rukoma.
Nta gihindutse, biteganyijwe ko uzatwara asaga miliyari 11 Frw mu gihe haba hakoreshejwe kaburimbo ikomeye cyangwa se hafi miliyari 7 Frw mu gihe haba hakozwe kaburimbo iciriritse bakunze kwita 'chipseal road'.
