Ni kimwe mu byaganiriweho ubwo hatangizwaga ihuriro ry'abagize inteko Ishinga Amategeko rishinzwe kwita ku gihangana n'ihindagurika ry'ibihe no kubungabunga ibidukikije.
Umujyanama mu bijyanye n'ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Sabiti Fred, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije n'ibikorwa byo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Yagaragaje ko guhera mu 2009 hakozwe impinduka zikomeye mu bijyanye no gushyigikira imishinga ibungabunga ibidukikije n'ihangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Icyo gihe, igihugu cyashyiraga 0,4% by'ingengo y'imari y'igihugu muri iyo mishinga, mu 2013 bigera kuri 2,3%, mu 2021 bigera kuri 4,9% mu 2024 byageze kuri 8,3% naho muri uyu mwaka mushya w'ingengo y'imari bikazatwara agera kuri 8% ni ukuvuga arenga miliyari 600 Frw.
Ati 'Ingengo y'imari igenda izamuka umunsi ku wundi. Hari impamvu Minisiteri yabyitayeho, hari ibyo tubonama mu buhinzi, mu bikorwaremezo byangirika ndetse kubisana bikaba byatwara amafaranga menshi, ku buryo bikwiye kuba bigaragara ko byakabaye byaritaweho mbere no mu gihe cy'inyigo ngo dukore ikintu kiramba.'
Yavuze ko kuri ubu buri mushinga wose ubanza kunononsorwa ku bijyanye no kureba ko utazangiza ibidukikije no kunoza uburyo hagabanywa ibyago byaturuka ku mihindagurikire y'ibihe.
Yavuze kandi ko u Rwanda rwihaye gahunda yo gukusanya nibura miliyari 11 Frw azifashishwa mu myaka 10 mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kandi 40% agaturuka ku ngengo y'imari y'igihugu, mu gihe 60% agomba kuzava mu baterankunga.
Imibare igaragazwa na Minisiteri yerekana ko guhera mu 2020 kugera muri Gicurasi 2025 hari hamaze gukusanywa miliyari 4,8 Frw. Muri yo 22% byavuye mu ngengo y'imari y'igihugu mu gihe abafatanyabikorwa bafite 78%.
Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Inteko zishinga Amategeko rigira uruhare mu gushaka inkunga igamije gukoreshwa mu kugabanya ingaruka zituruka ku mihindagurikire y'ibihe, PCF, Eliza Cocksworth, yagaragaje ko abagize inteko bakwiye kugira uruhare muri ibyo bikorwa binyuze mu gutora no gushyiraho amategeko arengera ibidukikije.
Yagaragaje kandi ko bakwiye kugira uruhare rugaragara binyuze mu kwemeza ingengo y'imari yifashishwa muri ibyo bikorwa.
Visi Perezida wa Sena Ushinzwe Amategeko no Gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, Amb. Nyirahabimana Soline, yagaragaje ko abagize inteko bagomba kumva akamaro ko kurengera ibidukikije kuko ari ingenzi.
Ati 'Imiterere y'ibihe, ifite ingaruka ku mibereho y'umuntu. Umwuka duhumeka ushobora kuba mwiza, bitewe n'imiterere y'ibihe arimo cyangwa atuyemo. Igira kandi ingaruka ku bukungu bw'igihugu. Iyo habayeho imvura cyangwa izuba ryinshi, ubuhinzi n'ubworozi ntibitanga umusaruro uko bikwiye.'
Yagaragaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zirimo guteza imbere ikoreshwa ry'ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi, kongera amashyamba no kuyabungabunga, gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije kuri bose n'ibindi bitandukanye.











Amafoto: Nzayisingiza Fidele