Gakenke: Umusozi wa Huro ubumbatiye amateka y'Umuganura ugiye kubakwaho inzu y'amateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe na Meya wa Gakenke, Mukandayisenga Véstine, ubwo yaganirizaga abakozi b'Inteko y'Umuco ndetse n'abanyamakuru, ubwo bari mu gikorwa cyo kuzenguruka ahantu hatandukanye habumbatiye amateka y'Umuganura, ku wa 31 Nyakanga 2025.

Ahavugwa cyane muri Gakenke, ni umusozi wa Huro, uri mu Mudugudu wa Huro, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, kera hakaba harahoze ari u Bumbogo.

Aka gace ka Huro, amateka agaragaza ko wari umurwa w'abanyamihango b'Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka, bari bashinzwe ibikorwa byo gutegura imbuto nkuru ari zo amasaka n'uburo.

Aha i Huro hahurizwaga imbuto zarobanuwe neza kandi zizira icyasha zikoherezwa ibwami gukoreshwa mu muhango w'Umuganura, ari naho havuye imvugo yogeye mu Rwanda igira iti 'Ihuriro ni i Huro', bashaka kuvuga ko imbuto n'abazijyanye bazahurira i Huro.

Mudahinyuka Paulin w'imyaka 78, uri mu basaza batuye i Huro, yavuze ko mu gihe cyo gutoranya imbuto babyitagaho kandi nta mugore wari wemerewe gukora mu mbuto ngo atayanduza bitewe no gutinya ko yazakoramo ari mu gihe cy'imihango abakera bafataga nk'igihe cyanduye.

Ati 'Bakoraga uko bashoboye bakarobanura imbuto nziza itarangiritse izabasha kumera bitagoranye, kandi abagore bari babujijwe gukorakora iyo mbuto ngo itazagenda yarangiritse, ndetse n'abagabo ntibakoreshagamo intoki, ahubwo bakoresha agati bitaga 'isando', birinda kuyangiza.'

Iyi mbuto yajyaga ibwami iherekejwe n'ingoma n'inzoga z'imitsama zateguwe, kugira ngo bimurikirwe Umwami, abiheshe umugisha.

Mudahinyuka, yakomeje avuga ko Umwami yazaga ari kumwe n'umuganuza mukuru bagashyira intoki mu gitenga (ikibo kinini), cyuzuye imbuto maze zigasesekara ku butaka, ubwo 'umwami akaba atanze imbuto kuko isesekaye ku butaka bw'u Rwanda.'

Kimwe mu bimenyetso by'amateka bikigaragara i Huro ni Ivubiro ryahashyizwe n'umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke
wari umutware w'u Busigi mu kinyejana cya 16, abisabwe n'Umwami Ruganzu II Ndori, n'uyu munsi hakaba hakiri ikibinsi kiri mu gihuru kirimo amazi.

Iri vubiro ryifashishwaga n'Abiru b'abahinzi bo kwa Myaka bapima imvura, kugira ngo niba izagwira igihe cyangwa izatinda, maze babona izatinda bakihutira kumenyesha umwami, nawe agashaka uko ayivubisha vuba.

Mu kurushaho gusigasira aya mateka, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Véstine, yavuze ko mu minsi ya vuba bagiye guha ingurane y'ubutaka umuturage ufite isambu irimo aya mateka kugira ngo babashe kuyabungabunga.

Ati 'Turi muri gahunda y'uko tuzabarira umuturage uhafite ubutaka agahabwa ingurane ikwiye, hanyuma tukazahashyira uruzitiro, ndetse turi kuvugana n'abafatanyabikorwa, dushobora kuhubaka nk'inzu nto yajyamo ariya mateka abasaza basobanura uyu munsi, ariko yenda ejo ntibazaba bagihari dore ni bakuru, icyo gihe twanashyiramo n'amashusho yabo babisobanura.'

Inteko y'Umuco ivuga ko mu bushakashatsi yakoze, bwagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu ndangamurage 530 hakaba hagomba gushyirwaho ibyapa biharanga no gukomeza kuhabungabunga, bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye.

Ibindi bice by'amateka biri muri Gakenke birimo Umusozi wa Kabuye ahari Iriba rya Nyirarucyaba n'ubuvumo bw'Umwami, hari kandi i Mbirima na Matovu mu Murenge wa Coko, ahari amateka y'abami, Ibuye rya Bajyejye, riri muri santere ya Gakenke n'ahandi.

I Huro habumbatiye amateka y'Umuganura mu Rwanda, kuva mu kinyejana cya 16
Iki ni ikibindi gitabye mu butaka, ahari ivubiro ryifashishwaga mu iteganyagihe bareba ko imvura izagwira igihe
Intebe y'Inteko Yungirije, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko bamaze kubarura ahantu 530 mu gihugu hafite amateka akwiye kubungabungwa
Meya w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Véstine, yavuze ko batazatezuka mu kurinda amateka agaragara i Huro n'ahandi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umusozi-wa-huro-ubumbatiye-amateka-y-umuganura-ugiye-kubakwaho-inzu-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)