Itangazo ry'Ingabo z'u Rwanda ryo ku wa 31 Nyakanga 2025 rigaragaza ko uruzinduko rw'aba basirikare rwatangiye ku wa 28 Nyakanga rukazageza ku 8 Kanama 2025.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yagaragarije aba basirikare urugendo rwa RDF kuva imaze kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ibaye ingabo zikora kinyamwuga.
Yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano zo kurinda ubusugire bw'igihugu, gufasha mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza no kubungabunga amahoro mu karere no ku Isi.
Brig Gen Narinda Dissanayeke uyoboye itsinda ry'abasirikare ba Sri Lanka yavuze ko urugendo rwabo rugamije kwiga uburyo igihugu gikoresha mu rugamba rw'iterambere no kwiga imiyoborere n'imikorere bya RDF.
Ati 'Twishimiye kwiga amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusobanukirwa uburyo igihugu cyiyubatse kivuye mu mateka mabi.'
Aba basirikare bo muri Sri Lanka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguye, nyuma basura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Muri uru ruzinduko kandi bazasura ibigo bitandukanye bya Leta birimo ibishamikiye kuri Minisiteri y'Ingabo.
U Rwanda na Sri Lanka ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu bya gisirikare kuko buri mwaka Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka (Defence Services Command and Staff College) rigenera buruse imwe umusirikare w'u Rwanda ufite nibura ipeti rya Major. Iyo buruse ni iyo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubumenyi mu by'Umutekano.



