Rutsiro: Umumotari yapfiriye mu mpanuka, umugore we n'umwana barakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Mihingo, ku wa Kane, tariki 31 Nyakanga 2025 ahagana Saa 10:00.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Ati 'Ubwo yari atwaye moto kubera imiyoborere mibi y'ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko yananiwe gukata ikorosi ava mu gisata cy'umuhanda yagenderagamo agonga umuferege.'

Polisi yaboneyeho kwibutsa abantu ko bakwiye kujya bitwararika igihe bagenda mu muhanda, bakagendera ku muvuduko wagenwe bitewe n'aho bageze.

IGIHE yamenye ko muri iyi mpanuka hakomeretse byoroheje umugore we witwa Ntagisanimana Devota w'imyaka 22 n'umwana we witwa Ineza Eulla w'amezi icyenda.

Polisi ikimenya amakuru kuri iyi mpanuka yihutiye gutabara bajyanwa kwa muganga, ku bw'amahirwe make umugabo ahita yitaba Imana ageze ku kigo nderabuzima.

Umugore n'umwana bari kwitabwaho ku bitaro bya Murunda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umumotari-yapfiriye-mu-mpanuka-umugore-we-n-umwana-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)