Abarimu barenga 2000 basabye guhindurirwa aho bakorera mu 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MINEDUC yagaragaje ko umubare munini w'abarimu basabye guhindurirwa aho bakorera ari abakorera mu Karere ka Rusizi bangana na 132, mu gihe Akarere ka Kicukiro ari ko gafite umubare muto w'abarimu bashaka guhindura aho bakorera bangana na 18.

Iyi mibare kandi igaragaza ko umubare munini w'abarimu basabye guhindurirwa aho bakorera basabye kujya mu Mujyi wa Kigali, bangana na 641, muri bo 272 basabye kujya mu Karere ka Gasabo mu gihe abasabye kuva muri Gasabo ari 48.

Byiringiro Jean Claude wigisha mu mashuri abanza mu Karere ka Kirehe yavuze ko ashaka guhindurirwa aho akorera kuko umuryango we utuye mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko kuba atuye kure y'umuryango bimugora mu buryo bw'amikoro kuko aba ameze nk'utunze ingo ebyiri.

Ati 'Biragoye guhora ubona amatike ya buri 'weekend' wagiye gusura umuryango. Uba umeze nk'utunze ingo ebyiri, ku buryo ibigutunga uri kure y'umuryango byagakwiye kuba bibatunze muri kumwe nk'umuryango noneho na rya terambere rikaba ryagerwaho, ariko ubu biragoye.'

Uwamahoro Liliane, wigisha mu Karere ka Rusizi yavuze ko ku babyeyi b'abagore bo biba bigoye cyane kuko batabasha gukurikirana imiryango n'abana babo uko bikwiye bigatuma na bo hari igihe batigisha neza.

Yagize ati ' Hari nk'igihe baguhamagara bakubwira ko umwana atameze neza, ararwaye se, ariko ukaba uri ahantu utabasha guhita umugeraho, bigatuma ukora akazi kawe nabi, bityo na wa mwana uri kwigisha ntabone ibyo agomba guhabwa neza.'

Muri rusange abarimu basabye kwimurwa mu 2024, 751 ni bo bonyine babashije kwimurwa.

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ikibazo cy'abasaba guhindurirwa aho bakora gikomeye cyane, agaragaza ko atari uko banga guhindurirwa ahubwo ari uko biba bidashoboka.

Ati 'Niba abantu barenga 272 bashaka kujya mu Karere ka Gasabo, abantu 48 ari bo bonyine bashaka kuhava, urumva ko ababisabye bose batazabibona ntibishoboka.'

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko hari kurebwa uburyo uburezi bwatangwa, umwana agahabwa uburezi ariko hanitabwa ku kibazo cy'abasaba guhindurirwa hagendewe ku bishoboka.

Yasobanuye kandi ko kugira ngo umuntu yemererwe guhindura aho akorera bisaba kuba amaze imyaka itatu mu mwuga, ariko avuga ko nanone guhora uhindura aho umwarimu akorera bidindiza iterambere rye mu kazi, ririmo no kuzamurwa mu ntera (vertical promotion).

Ati 'Uramutse wimuye umwarimu buri mwaka. Aho uhera ukora ubugenzuzi ngo azamurwe mu ntera biragorana ariko iyo ari ku kigo kimwe akahamara imyaka itatu anahava azamuwe mu ntera kugira ngo atere imbere.'

Minisitiri Nsengimana yavuze ko guhora umwarimu yimurwa binahungabanya uburezi muri rusange, agaragaza ko ari yo mpamvu bahisemo imyaka itatu kugira ngo ahindurirwe ikigo biramutse bikunze.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarimu 107.741, barimo abagore 57.273 n'abagabo 50.468. Muri bo 64.110 bigisha mu mashuri abanza, 34.379 bigisha mu mashuri yisumbuye, naho 9.252 bigisha mu mashuri y'incuke.

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko ikibazo cy'abarimu basaba guhindurirwa aho bakora kizwi ndetse ko kiri gushakirwa umuti



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-barenga-2000-basabye-guhindurirwa-aho-bakorera-mu-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)