Abarenga 1600 barangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabaye ku wa 8 Kanama 2025, muri Intare Conference Arena, iherereye i Rusororo.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, abayobozi bo muri UoK, ababyeyi n'abandi.

Mu bagera ku 1.654 barangije amasomo, harimo abagera kuri 269 basoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, 38 basoje mu Icyiciro cy'Isumbuye n'abandi 1.347 basoje mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz, yavuze ko aba banyeshuri barangije bagaragaje ubutwari, ubwitange n'udushya mu guhindura ibibazo mo ibisubizo.

Agira ati 'Uyu munsi urihariye cyane kuko ugaragaza uko abanyeshuri basoje amasomo, imbogamizi zababereye inzira yo kugera ku ntsinzi, mugaragaza ubutwari, udushya mu bitekerezo n'ubwitange mu gukora neza.'

Yavuze ko UoK ikomeje kurangwa n'indangagaciro zirimo ubuhanga mu myigire, ubushakashatsi, guhanga udushya no guteza imbere umunyeshuri mu buryo bwuzuye.

Asaba abasoje amasomo kuba intumwa mu kugaragaza izo ndangagaciro n'ubumenyi bahabwa, baharanira gukemura ibibazo no guteza imbere aho batuye.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimiye abarangije amasomo, abagaragariza ko imbogamizi bahura na zo mu byo bakora ari zo zizabafasha kubasha gukomeza gutsinda no mu myaka iri imbere, abasaba kurangwa n'ubushishozi.

Ati 'Guhindura imbogamizi amahirwe ni igikorwa gifite agaciro gakomeye. Uburyo mwakemuye imbogamizi mwagiye muhura na zo mu masomo yanyu, bugaragaza ibyo mwagezeho n'uburyo bwo gutekereza kugira ngo mukomeze gutsinda mu myaka myinshi iri imbere.'

Abanyeshuri bose uko ari 1.654, basoje mu masomo atandukanye abarizwa mu mashami yose y'iyi kaminuza harimo ishami rya Kigali na Musanze.

Abanyeshuri bahize abandi bahawe ibihembo
Abanyeshuri basoje bari mu byiciro bitatu bitandukanye harimo n'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
Abanyeshuri bose bahawe impamyabumenyi barenga 1.600
Hatazwe ibihembo bitandukanye
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye
Ni ibirori byaranzwe no kwidagadura binyuze mu byino gakondo
Umuhango wo guha impamyabushobozi ubaye ku nshuro ya cyenda muri UoK
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yasabye abarangije kurangwa n'ubushishozi mu byo bakora
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz, yavuze ko aba banyeshuri barangije bagaragaje ubutwari, ubwitange n'udushya mu guhindura ibibazo mo ibisubizo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-1600-barangije-amasomo-muri-kaminuza-ya-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)