Abanyarwanda batuye muri Guinée-Conakry baganuje inshuti z'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi waranzwe n'ibirori byiganjemo imbyino gakondo, abitabiriye banasangira amafunguro azwi mu muco w'u Rwanda nk'umutsima w'amasaka, imvungure, ibihaza n'ibindi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera yashimye cyane umuryango w'Abanyarwanda batuye muri iki gihugu kuko wateguye neza ibirori byo kwizihiza Umuganura, ukagaragaza bimwe mu bigize umuco w'u Rwanda nubwo bari kure yarwo.

Ambasaderi Sebera kandi yasobanuye ko gusangira byose no gufatanya mu bibi n'ibyiza ari kimwe mu bisobanuro by'Umuganura ndetse n'indangagaciro ikomeye y'umuco Nyarwanda.

Yeretse Abanya-Guinée ko u Rwanda rwifatanyije na bo mu bibazo igihugu cyabo kiri gucamo aho imvura ikomeye yateye imyuzure ikaba imaze guhitana ubuzima bw'abaturage bagera kuri 30.

Muri Guinée-Conakry habarizwa Abanyarwanda bagera kuri 60. Benshi bajyanywe n'imirimo itandukanye ibatunze bo n'imiryango yabo.

Mu gukomeza umuco w'u Rwanda no kuwutoza abato, bashinze itorero ry'abana ribyina mu buryo bwa gakondo, rikaba ari na ryo risusurutsa ibirori by'Abanyarwanda baba i Conakry.

Umubano w'u Rwanda na Guinée-Conakry urahamye. Ushimangirwa n'ingendo z'abakuru b'ibihugu byombi.

Nko muri Gicurasi 2025, Brigadier Général Mamadi Doumbouya uyobora Guinée-Conakry yari mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guhamya ubucuti hagati y'ibihugu byombi.

Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.

Muri Gicurasi 2024 na Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinée-Conakry, bagirana ikiganiro ku bufatanye bw'u Rwanda na Guinée, mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n'ishoramari.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2023, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw'iminsi ibiri.

U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n'ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera yashimiye Abanyarwanda bateguye Umunsi w'Umuganura bakanaganuza bagenzi babo bo muri iki gihugu
Ubwo Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry bizihizaga Umunsi w'Umuganura, abana bahawe amata
Mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura muri Guinée-Conakry, Abanyarwanda bahatuye bateguye amafunguro gakondo azwi mu muco Nyarwanda
Itorero ry'abana b'Abanyarwanda batuye muri Guinée-Conakry ni ryo ryataramiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-guinee-conakry-baganuje-inshuti-z-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)