Nshimiyimana Eric yafunzwe n'inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Werurwe 2024. Akurikiranyweho kuba yaramaze imyaka 30 yarahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo yemererwe ubuhungiro ndetse n'ubwenegihugu muri Amerika.
Ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi mu Mujyi wa Youngstown muri Ohio, yagerageje gutanga ingwate ngo akurikiranwe ari hanze, ariko urukiko rurayanga.
Dosiye ye yaje koherezwa mu Rukiko rw'i Massachusetts nabwo agerageza gutanga ingwate ariko biba iby'ubusa.
Yongeye gusaba ko yarekurwa by'agateganyo atanze ingwate mu mpera za Nyakanga 2025, ariko umucamanza Donald L. Cabell arabyanga.
Umunyamategeko wa Nshimiyimana Eric witwa Kurt P. Kerns yavuze ko kwanga kurekura umukiliya we, ari icyemezo kinyuranya n'Itegeko Nshinga rya Amerika, rivuga ko uburana adakwiriye kwamburwa agaciro, ubwigenge n'imitungo igihe bitanyuze mu nzira z'amategeko.
Yakomeje avuga ko umukiliya we akwiriye kurekurwa kuko urubanza rwe rutazatangira nibura mu gihe kiri munsi y'umwaka.
Inyandiko zishinja Nshimiyimana zigaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umunyeshuri wiga iby'ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, akaba yari mu b'imbere mu Ishyaka rya MRND ndetse no mu mutwe w'Interahamwe.
Izi nyandiko zigaragaza ko hari ibimenyetso by'uko Nshimiyimana yishe abagabo, abagore n'abana abakubitisha ubuhiri hanyuma akabahorahoza akoresheje umuhoro.
Hatangwa urugero rw'umwana w'umuhungu w'imyaka 14 ndetse n'umugabo wadodaga amataburiya y'abaganga ku bitaro bya Kaminuza bivugwa ko ari we wabishe, bikaba byaranamenyekanye ko hari n'abagore yafashe ku ngufu cyangwa akifatanya n'ababafataga ku ngufu muri icyo gihe.
Nshimiyimana yahunze ava mu Rwanda mu mpeshyi ya 1994, ahita yerekeza muri Kenya, aho bivugwa ko yabeshye inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abinjira n'abasohoka kugira ngo yakirwe nk'impunzi.
Kuva mu 1995, Nshimiyimana yahise ajya gutura muri Ohio, bikavugwa ko mu myaka yose amazeyo yagiye akomeza gutanga amakuru atari yo ajyanye n'uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
