Ni igikorwa cyabaye ku wa 1 Kanama, cyabereye kuri Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, ariko hari n'abacyitabiriye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira yavuze ko cyane ku butumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko y'uyu munsi igira iti "Umuganura, Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira."
Yashimangiye ko Umuganura ari igihe cyo kwishimira umusaruro w'ibyagezweho, ariko nanone ukaba igihe cyo kwisuzuma no kongera gukora igenamigambi, rizatuma hari ibindi byinshi bigerwaho.
Yibanze kandi ku mateka n'igisobanuro cy'Umuganura mu muco w'Abanyarwanda, agaragaza uburyo Umuganura ari inkingi y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, imibanire myiza n'iterambere mu bukungu.
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda batuye mu Buhinde gukomera ku ndangagaciro z'ubumwe n'umuco Nyarwanda, kugira ngo barusheho kubaka u Rwanda tuteye imbere kandi rutekanye.
Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde inahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Bangladesh, Sri Lanka, Nepal na Maldives. Umubare munini w'Abanyarwanda ubarizwa mu Buhinde, ukaba ugizwe ahanini n'abanyeshuri biga icyiciro cya mbere cya kaminuza.
Ahandi hari Abanyarwanda ni muri Sri Lanka, bakaba bakurikira amasomo ya gisirikare.
Ibirori by'Umuganura mu Buhinde kandi byaranzwe n'umuhango wo guha abana amata nk'ikimenyetso cy'uburumbuke n'ubuzima bwiza.
Abakuru basangiye amafunguro n'ibinyobwa ndetse banizihirwa n'imbyino gakondo za Kinyarwanda.
Ibirori kandi byabaye umwanya mwiza wo gusabana hagati y'Abanyarwanda baba i New Delhi no kwifurizanya ubuzima bwiza cyane cyane abari mu Buhinde baje kwivuza.








Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-buhinde-bizihije-umunsi-w-umuganura