Akarere ka Nyaruguru kari mu turere twa mbere tugira umusaruro mwinshi w'icyayi ndetse n'ikawa, ndetse mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 byatumye abaturage binjiza agera kuri miliyari 21 Frw.
Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mata muri Nyaruguru yabwiye RBA ko icyayi ahinga ku buso bwa hegitari umunani ashobora gukuramo asaga miliyoni 3 Frw kugeza kuri 3,5 Frw hatabariwemo ayo yakoresheje mu mirimo.
Yagize ati "Mu mezi meza atari aya yo mu cyi, hari igihe mbona toni zigera ku munani, iyo ukubye n'igiciro fatizo kingana na 435 Frw, uhita wumva ko ndi hejuru ya miliyoni 3,5 Frw.'
Abakozi basarura icyayi na bo batangaje ko amafaranga bakura muri iki gihingwa abafasha kwiteza imbere mu ngo zabo no kugira imibereho myiza.
Umwe mu basarura, yagize ati "Nshobora gusoroma ibilo 60 nkatahana amafaranga atari munsi ya 4000 Frw. Ugeze iwanjye ntiwahabura itungo kandi niguriye ku giti cyanjye.'
Yatangaje ko ibi bibafasha kwishyura mituweli ku gihe ndetse abana bakiga nta kibazo. Muri aka karere, icyayi gihinzwe ku buso bungana na hegitari zisaga 8000 na ho abakoramo imirimo basaga ibihumbi birindwi.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko bakomeje kongera ubuso buhingwaho icyayi kugira ngo haboneke akazi ku rubyiruko ndetse bagabanye ubushomeri.
Yagize ati "Turashishikariza urubyiruko kuko dufite ikibazo cy'ubushomeri ndetse hari n'amahirwe mu buhinzi kandi abatangiye kubijyamo tubona bitanga icyizere."
Yakomeje avuga ko inganda ziri muri aka karere zigera kuri enye zitunganya icyayi ndetse ko n'ubuso bugenda bwongerwa buri mwaka ku buryo bongeraho nibura hegitari 500.
Imibare igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 ko icyayi cyinjirije abatuye aka karere agera kuri miliyari 12 Frw na ho ikawa yabinjirije agera kuri miliyari 9 Frw.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyayi-n-ikawa-byinjirije-ab-i-nyaruguru-miliyari-21-frw