Mu myambaro yiganjemo iya Kinyarwanda, barangajwe imbere na Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Busabizwa Parfait, bahuriye mu mujyi wa Brazzaville ku cyicaro cya Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, bizihiza umunsi w'Umuganura.
Ibyo birori byatangijwe no gukurikirana hifashishijwe ikoranabuganga ikiganiro cyateguriwe Abanyarwanda baba mu mahanga.
Iki kiganiro cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura: Isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira', cyateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET) na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Baganirijwe n'abatumirwa barimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesie, Sheikh Abdul Karim Harerimana, Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Aziya, Uburasirazuba bwo hagati na Oceanie muri MINAFFET, Virgile Rwanyagatare, n'Umuyobozi w'Ishami ry'Abanyarwanda baba mu Mahanga muri MINAFFET, Maziyateke Uwimbabazi Sandrine.
Ambasaderi Sheikh Abdul Karim Harerimana yagarutse ku mateka y'Umuganura mu Rwanda.
Yasobanuye ko Umuganura ari umwe mu mihango y'ingenzi yaranze ubuzima bw'Abanyarwanda kuva kera, ukaba wari umwanya wo kwishimira umusaruro w'Igihugu, kwereka Umwami ibyagezweho, no kongera ubumwe n'ubwiyunge mu baturage.
Chantal Umuhoza ukora mu Nteko y'umuco yagejeje ku bitabiriye umushinga mushya wifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umuco nyarwanda.
Yavuze ko uru rubuga rufasha Abanyarwanda baba mu mahanga n'inshuti z'u Rwanda gusobanukirwa amateka, cyane cyane imihango nk'Umuganura, uko wizihizwaga mbere y'ubukoloni ndetse na nyuma yaho.
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera, yashimiye abitabiriye iki kiganiro baturutse impande zose z'Isi, yongera kubifuriza Umunsi Mwiza w'Umuganura, ashimangira ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gushima no gusigasira umuco w'Abanyarwanda.
Umwe mu Banyarwanda baganuje abandi muri Congo Brazzaville witwa Antoine Ngabo Ndagijimana na we yafashe umwanya wo gushima intera u Rwanda rugezeho n'ubumwe bw'Abanyarwanda.
Yashimye kandi uruhare leta igira mu gushyigikira Abanyarwanda aho bari hose.
Nyuma y'iki kiganiro Ambasaderi Busabizwa na we yashimye ubwitabire bw'Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bifatanyije kwizihiza umuganura, abibutsa ko ari igihe cyo kwishimira ibyagezweho no guhigira kugera ku ntera irushijeho.
Hakurikiyeho umuhango wo guha abana amata, wakurikiwe n'ubusabane.
Abitabiriye uyu muhango basangiye amafunguro n'ibinyobwa gakondo, banatarama mu mbyino n'indirimbo bya Kinyarwanda.
Ku musozo w'uyu muhango, buri wese wari witabiriye ibi birori yahawe impano yo gutahana igizwe n'umusaruro wavuye mu bikorwa by'ubuhinzi watanzwe n'Abanyarwanda bahinga bakanakora ubucuruzi muri iki gihugu bifuje kuganuza abandi bafatanyije na Ambasade.





