Kayonza: Abakoresha umupaka wa Kibare uhuza u Rwanda na Tanzania barataka iyangirika ry'umuhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bivugwa n'abaturage ndetse n'abacuruzi bagurisha ku baturage ba Tanzania binyuze ku mupaka uherereye Ndego ku kiyaga cya Kibare gihuza u Rwanda na Tanzania. Kuri ubu, kuri iki kiyaga hasigaye hanyuzwa ibintu byinshi byambutswa bijyanywe mu gihugu cya Tanzania.

Ni nako bimeze ku baturage ba Tanzania kuko bahanyuza ibintu byinshi bazana mu Rwanda birimo ibishyimbo, ibigori n'ibindi bahinga mu gihe mu Rwanda bakunze kuhakura amabati, amavuta, amasabune n'ibindi byinshi bakeneye.

Kugeza ubu ku cyambu cya Kibare hakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'u Rwanda na Tanzania bufite agaciro ka miliyari 3 Frw mu kwezi.

Mukandera Angelique utuye mu Murenge wa Ndego, yavuze ko kuva aho ubuhahirane na Tanzania bwiyongereye uyu muhanda usigaye ukoreshwa n'imodoka nyinshi ku buryo ukeneye gukorwa neza.

Ati 'Buri munsi hano hacamo imodoka nini kandi umuhanda ni muto waranangiritse rero twasabaga ubuyobozi ko bwawukora kugira ngo byoroshye ubuhahirane, uramutse ukozwe natwe ibyo ducuruza byagira agaciro.''

Minani Sylivestre we yagize ati 'Binyuze mu kiyaga cya Kibare Abanyambo bo muri Tanzania basigaye baza inaha guhaha ibintu byinshi ariko kuko umuhanda ari muto kandi ukaba na mubi ubona ko bitagenda neza cyane, turifuza ko uwo muhanda wakorwa ngo woroshye ubuhahirane.''

Umwe mu bashoferi batwara imodoka zijyana ibicuruzwa kuri iki cyambu, yabwiye IGIHE ko umuhanda wangiritse cyane ku buryo imodoka zijyayo zihangirikira cyane.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bari mu biganiro n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) ku kuntu uwo muhanda wakorwa kugeza ku cyambu cya Kibare.

Yagize ati 'Ubu turi mu biganiro ndetse dufatanyije na RTDA biteganyijwe ko uyu muhanda uzakorwa, ntabwo uratangira ariko uwo mushinga urahari uhereye hariya Nyagakonji [Kabare hejuru ahari amahoteli hari na kaburimbo] kuza kugera kugera ku Murenge ndetse no ku cyambu cya Kibare birateganyijwe. Nubwo umushinga utari watangira ariko biri mu bikorwa turi kuganiraho na RTDA n'izindi nzego.''

Meya Nyemazi yavuze ko mu Karere ka Kayonza bafite inganda zigera kuri eshanu zirimo izikora amavuta, amabati n'izindi zose ngo zisigaye zikoresha iki cyambu cya Kibare zigurisha ku baturage bo muri Tanzania, ku buryo uyu muhanda nukorwa bizatuma ubucuruzi bwaguka kurushaho.

Umuhanda ugera ku cyambu cya Kibare warangiritse
Imodoka nyinshi zitwaye ibicuruzwa zangizwa n'uyu muhanda udakoze
Inganda zikora amavuta zisigaye ziyagurisha muri Tanzania zikoresheje iki cyambu
Kuri iki cyambu uhasanga ibintu byinshi bigiye kugirishwa muri Tanzania



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakoresha-umupaka-wa-kibare-uhuza-u-rwanda-na-tanzania-barataka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)