Urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba muri 'diaspora' rugiye kumara ibyumweru bibiri rutemberezwa u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubyiruko ruza mu Rwanda buri mwaka kuva mu 2021 mu gikorwa cyiswe 'Rwanda Youth Tour' aho ruva mu bihugu bitandukanye rukaza mu Rwanda mu byumweru bibiri rusura ibikorwa n'inzego zitandukanye.

Muri uyu mwaka haje urubyiruko 60 rwo mu bihugu birindwi ari byo Leta Zunze za Amerika, u Bwongereza, u Butaliyani, Uganda, Sénégal, u Bubiligi na Canada.

Urwo rubyiruko harimo abari bageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuko bavukiye mu mahanga nyuma y'uko ababyeyi babo bavuye mu Rwanda hamwe n'bandi bahavuye bakiri bato cyane.

Urwo rubyiruko rwatangiye ibyo bikorwa rusura Pariki y'Igihugu ya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kwakirwa ku mugaragaro na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET) n'iy'Urubyiruko Iterambere ry'Ubuhanzi.

Ubwo rwakirwaga, Umuyobozi ushinzwe Asia Pacific n'Uburasirazuba bwo Hagati muri MINAFFET, Rwanyagatare Virgile yavuze ko urwo rubyiruko rufite inyota yo kumenya u Rwanda no kugira uruhare mu iterambere ryarwo.

Ati 'Ni abasore n'inkumi bakunda Igihugu cyabo kandi bakunda amateka yacyo ndetse bashaka kugira uruhare mu iterambere ryacyo. Igihugu cyacu cyishimiye kubakira, baze barebe aho u Rwanda rugeze, bamenye aho Igihugu cyavuye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bituma bamenya amavu n'amavuko y'u Rwanda n'uruhare bagira mu iterambere ryarwo.'

Rwanyagatare yongeyeho ko kuva mu myaka itanu 'Rwanda Youth Tour' itangiye byongeye umusanzu w'urubyiriko rwo muri diaspora mu iterambere ry'Igihugu haba mu bijyanye n'amasomo, umusanzu mu byo bize ndetse no gukora ishoramari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko mu rubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu mahanga harimo icyuho mu makuru ruba ruzi ku Rwanda.

Ati 'Abenshi baza bavuga ko bari bazi amateka y'u Rwanda ariko ntabwo baba bafite amakuru yose y'uko byagenze nk'icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n'uko twagaruye amahoro n'umutekano. Bamwe muri bo baza inshuro zirenze imwe usanga bamaze kumva neza indangagaciro tugenderaho nk'Igihugu zo kongera kucyubaka, guha agaciro abagituye bose no kubaka ubumwe.'

Musinga Dethier Calliste witabiriye 'Rwanda Youth Tour' umwaka ushize akaba yitabiriye n'iy'uyu mwaka, yavuze ko kugaruka mu rwamubyaye byatumye abasha kuhakorera ishoramari.

Ati 'Nashakaga gushora imari mu gihugu cyanjye kandi ntako bisa kuko kuhakorera ari ugukorera mu rugo. Numva hari ikintu nkorera Igihugu cyanjye ntagamije gusa kwinjiza amafaranga cyangwa guteza imbere umwuga nkoramo ahubwo ni n'umusanzu mu kubaka Igihugu.'

Uru rubyiruko rwaganiriye ku ngingo zitandukanye zo guteza imbere Igihugu
Uru rubyiruko ruzamara ibyumweru bibiri mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Asia Pacific n'Uburasirazuba bwo Hagati muri MINAFFET, Rwanyagatare Virgile yavuze ko urwo rubyiruko rufite inyota yo kumenya u Rwanda no kugira uruhare mu iterambere ryarwo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga ruza mu Rwanda rufite icyuho cy'amakuru ruzi ku gihugu
Bushimiye gusura igihugu bafitemo inkomoko
Muri Pariki y'Igihugu ya Nyandungu uru Rubyiruko rwasuye ibice byose biyigize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-abanyarwanda-ruba-muri-diaspora-rugiye-kumara-ibyumweru-bibiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)