I Rubavu hagiye kuzura ububiko bw'ibicuruzwa buzatwara arenga miliyoni 800 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri kubakwa mu Murenge wa Gisenyi, ku buso bwa hegitari 1,7. Nibwuzura buzaba bufite ubushobozi bwo kubika toni 10.000.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko ubu bubiko buje gukemura ikibazo cy'abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bavugaga ko babura aho babika ibicuruzwa byabo.

Ati 'Ubu bubiko bugiye kuzura, buzakemura ikibazo cy'ubuke bw'ububiko bw'ibicuruzwa byambukiranya umupaka byari bihari. Kutagira ubuhagije byari imbogamizi. Ubu ni bunini. Bwiyongera ku bundi buke bwari buhari. Bwongera amahirwe mu ishoramari.'

Meya Mulindwa yakomeje avuga ko ubu bubiko ari n'andi mahirwe ku bashoramari batinyaga gushora imari, avuga ko ubu bagiye kubona aho babika ibicuruzwa byabo.

Meya Mulindwa kandi yijeje Abanyarwanda ko Nyakanga 2025 izasiga ubu bubiko butashywe ku mugaragaro ndetse bugatangira gukoreshwa.

Yashimiye Sosiyete Dubai Ports World iri kubaka iki gikorwaremezo, yemeza ko ari amahirwe akomeye Rwanda.

Uku kwezi kuzarangira i Rubavu huzuye ububiko bunini cyane
Ububiko bw'i Rubavu buzaba bufite ubushobozi bwo kubika toni 10.000
I Rubavu hagiye kuzura ububiko bwa miliyoni zirenga 800 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hagiye-kuzura-ububiko-bw-ibicuruzwa-buzatwara-arenga-miliyoni-800-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)