Gusa ntabwo ari bimeze mu Rwanda kuko usanga hari aho inguzanyo z'ibigo by'imari iciriritse ifite inyungu iruta kure inguzanyo zo muri banki z'ubucuruzi.
Umuyobozi w'Ihuriro riharanira Uburenganzira bw'Abaguzi, ADECOR, Ndizeye Damien, aherutse kugaruka kuri iki kibazo ubwo yari muri Sena y'u Rwanda.
Ati "Kuki muri Sacco ari ho inguzanyo ziri hejuru, kurusha muri banki zikomeye? Iki kintu twasanze ari imbogamizi ku bantu batishoboye bakeneye inguzanyo, usanga bibagora kandi na bo bakeneye iterambere."
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho ikigega cyazagira uruhare mu rugendo rwo kugabanya ikiguzi cy'inguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari iciriritse.
Ni Ikigega kizaba kitwa 'Microfinance Liquidity Fund' aho kizakorana n'ibigo by'imari iciriritse. Imirimo yo gutegura icyo kigega irakomeje ndetse iri kugana ku musozo.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza, yavuze ko bitarenze mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha, iki kigega kizaba cyatangiye gukora, nk'uko yabitangarije RBA.
Ati "Turatekereza ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, cyangwa mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha, icyo kigo cyaba cyaratangiye, kuko dufite abafanyabikorwa."
Yavuze ko ikiguzi cy'inguzanyo ku bigo bito n'ibiciriritse kizwi cyane, ati "Icyo kibazo tugihuriyeho twese, tugihuriyeho na Banki Nkuru y'u Rwanda, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi n'abandi bafatanyabikorwa, turafatanyije muri urwo rugendo."
Umuyobozi ushinzwe gucunga Ibigo by'Imari Iciriritse muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Mushimirwa Clarisse, yavuze ko umushinga wo guhuza imirenge SACCO uzagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'inguzanyo mu bigo bito n'ibiciriritse.
Ati "Dukomeje no kuri iyi gahunda yo guhuza za SACCO, uko zigenda zihuza imbaraga n'ubushobozi ni ko n'ikiguzi cy'inguzanyo kigenda kigabanuka. Urebye nko kuri SACCO zihuje, ikiguzi cy'inguzanyo cyaragabanutse."
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, aho byitezwe ko iyi mirenge SACCO izahuzwa, ikabyara banki imwe y'ubucuruzi, izaba yitwa 'Cooperative Bank.'
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse gutangaza uko iki gikorwa kiri kugenda.
Ati 'Guhuza SACCO z'uturere twose turateganya ko bizarangira muri uyu mwaka w'ingengo y'imari [2025/2026]. Ubu tumaze gukora uturere turindwi, hasigaye uturere 23 ariko turizera ko uyu mwaka uzajya kurangira utu turere twose dusigaye twamaze kuduhuza, hanyuma niturangiza guhuza izi banki dukore Cooperative Bank.'

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-ku-nguzanyo-zihenze-ku-bigo-bito-n-ibiciriritse