Alyn Sano yavuze imvano y'ubutumwa aherutse kwandika bugaca igikuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Uyu muhanzi yari yanditse ubutumwa, agaragaza ko ashobora kureka iby'umuziki, akaba yakwerekeza amaboko mu bindi, kubera ibibazo yahuriyemo na wo byatumye yibaza niba uri mu bimufitiye umumaro.

Icyo gihe yari yanditse ati 'Ndazibukiriye. Ndibaza niba byose nanyuzemo byari bifite akamaro. Si buri nkuru yose igira iherezo ryiza. Wenda igihe kirageze ngo nshyire imbaraga ku bintu bifite umumaro kurushaho, sinzi! Ariko ndashimira cyane buri wese wambaye hafi. Ndabakunda.'

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yanditse ubu butumwa nyuma yo kuremererwa, agahitamo gutobora akavuga ibihe bikomeye yari ari kunyuramo, nyamara abantu inyuma babona akomeye.

Ati 'Ni ibintu bimaze igihe. Nagiranye amasezerano na 'label' yo muri Amerika ariko nyuma nza gusanga nta kintu na kimwe bari kumfasha uretse gusubiza inyuma umuziki wanjye. Mu minsi yashize narebye uko byagize ingaruka ku muziki wanjye, mbona ntabwo nabyihanganira na gato. Ariko ubu turi mu biganiro, nizeye ko bizarangira amahoro.'

Yavuze ko aya masezerano yari yayasinye mu 2023, we n'abo bagombaga kumureberera inyungu, ariko ntibumvikane guhera ayo masezerano akimara gusinywa. Avuga ko indirimbo ze zirimo iyitwa 'Biryoha Bisangiwe' na 'Head' zimwiritirwa ariko atari ize.

Ati 'Havutse ubwumvikane buke kuko ibiri mu masezerano ntabwo byubahirijwe. Narabasezeye ariko banga ko dutandukana. Iriya miziki mwabonaga nkora imwe iranyitirirwa ariko si iyanjye. Ni ibintu birebire, nahise nshaka umunyamategeko wanjye. Byaramvunnye mu muziki no ku mutima. Bizarangira Imana niramuka ingiriye ibambe, barandusha amafaranga kandi ntabwo napfa kubatsinda.'

Ku ruhande rwe ariko na we avuga habayeho gusinya amasezerano atabanje kugenzura neza ibyo avuga, agaragaza ko kuri ubu yitabaje inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo na Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi, ziri kumufasha.

Ati 'Nakoze amakosa yo gusinya amasezerano ntayumvise. Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi, igiye kubyinjiramo, nizeye ko bizarangira. Ibyo bagombaga gukora ntabwo babikoze. Basubije inyuma umuziki wanjye ariko mu 2024 nahisemo kubigobotora. Ibikorwa byenjye byagenze gake atari uko ndi umunebwe ariko biri gukemuka abantu banyitege.'

Avuga ko nta myaka bari barasinye n'iyo 'label' yirinze kuvuga amazina ahubwo bari barasinye gukorana ibikorwa runaka. Avuga ko hari igihe cyageze akumva yava mu muziki ariko ntibimukundire. Ati 'Iyo nza kuba nashobora kwikuramo umuziki nari kuwureka ariko ntabwo byari kunkundira, kuko niwo buzima bwanjye. Nta kindi nibonamo kuwurusha.'

Yanavuze ko uretse ibi ariko no mu buzima busanzwe yagiye ahura n'ibibazo. Ati 'Kubera ko umuziki ari ko kazi kanjye niwo abantu bahise batekereza bakibona ubutumwa bwanjye, ariko ntabwo ariwo navuga ko nahuriyemo n'ibibazo gusa, no mu buzima busanzwe biba bihari. Ahubwo byakubitanye n'uko ndi umuntu usanzwe ariko nkaba ndi n'umuntu urebwa n'abantu benshi, bituma abantu babyibazaho cyane.'

Alyn Sano yari yatumye bamwe bibaza ko yaba agiye kureka umuziki, mu gihe yari amaze iminsi mike ateguje indirimbo nshya na Bensoul, uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki muri Kenya, aho avuga ko ubu agiye gushaka uko yahita ijya hanze mu minsi ya vuba. Uyu mukobwa yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Fire'.

Alyn Sano yavuze ko ubu agiye gukora cyane kurusha uko byari bimeze nyuma y'ibyo yaciyemo bitari byoroshye
Uyu mukobwa avuga ko yagize ibibazo bikomeye mu muziki we guhera mu 2023 ariko mu mwaka ushize agatangira gushaka uko yabivamo
Alyn Sano yavuze ko nyuma y'ubutumwa yakiriye bumukomeza ubu ari gushaka ukuntu indirimbo yahuriyemo na Bensoul yajya hanze mu minsi ya vuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alyn-sano-yavuze-imvano-y-ubutumwa-aherutse-kwandika-bugaca-igikuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, July 2025