
Byabereye mu Mudugudu wa Cyimana Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera ku wa 6 Nyakanga 2025.
Ahagana Saa Sita z'amanywa nibwo umugore w'uyu mugabo yagiye kumugaburira asanga yikingiranye mu cyumba, ahamagara ubuyobozi bw'umudugudu buhageze busanga hari kunuka kiyoda, bwica urugi busanga yamaze kunegekara.
Ubuyobozi bwahise bushaka ingobyi ya kinyarwanda, abahetsi bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera, nacyo gihita kimwohereza ku Bitaro bya Kibuye ari naho yaje kugwa.
Saa Yine z'igitongo ku wa 7 Nyakanga nibwo uyu mugabo yapfuye.
Abaturanyi bavuga ko uru rugo rwari rusanzwe rubanye mu makimbirane, aho umugabo yashinjaga umugore kwanga ko batera akabariro, umugore agashinja umugabo kutita ku nshingano z'urugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE ko uru rugo kandi rwari rufite amakimbirane ashingiye ku gucana icyuma.
Ati "Bombi umwe yashinjaga mugenzi we kumuca inyuma"
Gitifu Habimana yasabye abaturage kwirinda icyatuma biyambura ubuzima ko ahubwo ubonye ibibazo byamurenze yajya yegera ubuyobozi bukamugira inama.
Nyakwigendera asize umugore n'abana batatu.