Abatuye Umujyi wa Kigali biyubakiye imihanda ya kilometero 12 - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Imihanda yubakwa mu bufatanye bw'Umujyi wa Kigali n'abaturage yatangiye kubakwa Umujyi utanga 70% abaturage bagatanga 30% ku ngengo y'imari.

Gusa mu myaka yashize iyi gahunda yagaragayemo ibibazo birimo ko imihanda yatindaga kurangira kubera hamwe bitewe n'uruhare rw'Umujyi wa Kigali rutabonekeye igihe.

Ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, ku wa 8 Nyakanga 2025, Meya Dusengiyumva Samuel yavuze ko hari aho ibyo kubaka imihanda ku bufatanye byatinze bahitamo kubyikorera.

Ati 'Dufite imihanda myinshi mu Mujyi wa Kigali abaturage bubatse 100% ku ruhare rwabo bavuga bati turabona amasezerano ari gutinda reka tubyikorere. Twabonaga hari ibintu bitanoze ni yo mpamvu twavuze ngo reka tubanze dushyireho amabwiriza abigenga, asobanura uruhare rwa buri muntu muri ibi bikorwa ariko tunavuga ngo reka tubanze turangize ibyo twatangiye.'

Yasobanuye ko ubu hari amabwiriza 'y'inama njyanama agaragaza iriya mihanda itoranywa gute, abantu bamenyeshwa ryari, amafaranga ni angahe, ajyahe akoreshwa gute, n'uburyo butandukanye ku buryo abaturage bafite ubushobozi bashobora kwiyubakira.'

Meya Dusengiyumva yavuze ko icyiciro gishya cy'imihanda izubakwa bigomba kuba ari ibintu byizweho neza, bitandukanye n'uko byakozwe mu bihe byashize.

Ati 'Ibijyanye n'ubufatanye bw'abaturage twifuza ko ikindi cyiciro twajyamo kizaba gitandukanye n'ibyo twakoranye ubushize, bikaba ari ibintu bisobanutse bigaragaza uruhare rwacu n'urwabo ndetse n'uburyo bigomba gukorwa cyane cyane ko mbere umuntu yavugaga ati nageze ku mujyi, natanze ibaruwa ariko se wayitanze ryari, ni iyihe mihanda irebwaho, kuko twaravugaga ngo reka turebe imihanda ikomeye kuko ikindi kibazo cyagaragaye harimo n'ugukomera kw'imihanda.'

Meya Dusengiyumva yavuze ko mu mabwiriza yashyizweho basobanura uko umuhanda ugomba kuba ungana mu bugari, kaburimbo ijyaho n'ibindi byose byatuma uba umuhanda ukomeye.

Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye n'abaturage ari nziza ariko hari abaturage batanze amafaranga yabo ariko batari bamenyeshwa igihe imihanda bashakaga kubaka izubakirwa.

Ati 'Bari batubwiye ko bizashyirwa mu igenamigambi kugira ngo abazajya basaba bijye bijyane n'uko umujyi wateganyije ibyo bazakora ku buryo bituma iyo mihanda yubakwa. Nshimye ko amabwiriza yagiyeho ariko sinumvise uburyo yahujwe n'igenamigambi nibura duhereye ku mwaka wa 2025/26 kugira ngo binasobanurirwe abaturage duhereye ku bamaze gutanga amafaranga yabo. Uyu munsi barayatanze kandi uruhare rw'Umujyi ntirwagaragaye.'

Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva yavuze ko hari imihanda yubakwa na Leta hakaba n'indi abaturage bagiramo uruhare.

Yavuze ko mu mwaka wa 2024/2025 hari imihanda ingana na kilometero 12 abaturage biyubakiye ku ruhare rwabo 100%.

Ati 'Kuri iyi dufatanya n'abaturage muri uyu mwaka twabashije kubona miliyari 1 Frw ku ruhande rw'Umujyi wa Kigali ariko MINECOFIN na Minisitiri w'Intebe bari batubwiye ko tuzaganira turebe ko haboneka ubundi bushobozi.'

Yasobanuye ko urebye amafaranga asabwa, ubushobozi buhari bukiri buke ku buryo batahita bavuga ngo barabwira abaturage icyo bagiye gukora, ariko mu mpera z'umwaka wa 2025 bazaba bamenyesheje abaturage ibijyanye n'iyi gahunda.

Mu bihe bishize hari harubatswe imihanda ingana na kilometero 15 zubakwaga ku bufatanye n'abaturage ndetse ngo birinze gutangira indi iyi itarangiye.

Yahamije ko gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye n'abaturage nitangira ari bwo hazatangazwa ibilometero bizubakwa n'igihe bizarangirira, bakazahera ku batanze amafaranga yabo, kandi bakazajya bavuga imirenge izakorerwamo iyi gahunda.

Meya Dusengiyumva yahamije ko bashimira abaturage biyubakiye imihanda ku ruhare rwabo 100%
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwavuze ko hatunganyijwe uburyo imihanda yubakwa ku bufatanye n'abaturage
Abadepite bagaragaje ko gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye n'abaturage ikwiye gukorwa kuko iha umuturage uruhare rwe mu bimukorerwa

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-umujyi-wa-kigali-biyubakiye-imihanda-ya-kilometero-12

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, August 2025