Mu bijyanye no kwihaza mu biribwa muri Afurika haracyari ikibazo gikomeye, kuko nubwo mu Rwanda ingo zihagije mu biribwa zazamutse zikagera kuri 83%, bivuze ko hakiri izindi ngo zigera kuri 17% zigifite ibibazo byo kwihaza mu biribwa.
Ni mu gihe kandi urwego rw'ubuhinzi ruri mu zifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda kuko rwiharira 25% y'umusaruro mbumbe w'igihugu, nyamara imyumvire yo kwitabira uru rwego rw'ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga mu rubyiruko iracyari hasi.
Ni muri urwo rwego Ihuriro nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw'ubuhinzi, AGRA, ryashyizeho umushinga w'imyaka itanu ugamije gufasha no gukundisha urubyiruko umwuga w'ubuhinzi binyuze mu kubahuriza hamwe mu cyiswe YEFFA (Youth Entrepreneurship for the Future of Food and Agriculture).
Ni umushinga wamuritswe mu 2024 ukazasozwa mu 2029.
Uyu mushinga byitezwe ko uzafasha urubyiruko rurenga miliyoni n'igice mu bihugu ukoreramo birimo n'u Rwanda, aho nko mu Rwanda abarenga 132.000 bazabona imirimo ibahesha agaciro.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier yavuze ko ubu ikibazo gihari ubu ari ubumenyi buke urubyiruko rufite mu bijyanye n'ubuhinzi ndetse no kuba nta buryo buhagije bwo kubona imari rugira.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu nama ya YEFFA imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda.
Yagize ati 'Kugira ngo urubyiruko rwumve ko uyu munsi hari gukorwa ubuhinzi bw'umwuga ni ikibazo. Kumva ko ari n'umwuga ushobora no kubateza imbere na byo ni ikibazo. Hari ikindi kijyanye n'ubumenyi butaraba bwinshi cyane, twifuza ko bwakomeza kwiyongera, ikindi ni kubafasha kubona imari ibafasha gukora ubwo buhinzi.'
Uhagaraririye AGRA mu Rwanda, Ndagijimana Jean Paul, yavuze ko mu byo uyu mushinga uzakora harimo gusobanurira urubyiruko ibijyanye n'ubuhinzi, kubahuza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ndetse rubigireho.
Yagize ati 'Tubaha ubumenyi ndetse tugatuma bashishikarira kumenya ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, n'icyakorwa kugira ngo dufate ingamba zituma ingaruka zitaba mbi cyane.'
Modesta Lynn witabiriye iyi nama avuye muri Kenya yavuze ko nubwo urwego rw'ubuhinzi ari urwego rusaba ubwitange, urubyiruko rukwiye gukoresha amahirwe ari mu buhinzi ndetse bigakemura n'ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko.
Yagize ati 'Ni twe benshi muri Afurika, bivuze ko ari natwe dukeneye imirimo, dusanzwe dufite ikibazo cy'ubushomeri urumva twaba dukemuye ibibazo bibiri icyarimwe. Twaba dukemuye ikibazo cyo kwihaza mu biribwa ndetse dukemuye n'ikibazo cy'ubushomeri binyuze mu buhinzi.'
Ibitekerezo bizakusanyirizwa muri iyi nama bizanifashishwa mu nama mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije COP30 izabera muri Brésil mu Ugushyingo 2025.
AGRA yashinzwe mu 2006 na Kofi Annan, Umunye-Ghana wabaye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye.
Ni we wayoboye Inama y'Ubutegetsi yayo kugeza mu 2013 ubwo yasimburwaga na Strive Masiyiwa na we wasimbuwe na Hailemariam Desalegn mu 2019.
Mu 2022 AGRA yashyizeho gahunda y'imyaka itanu igamije guteza imbere ubuhinzi mu bihugu 16 rikoreramo birimo u Rwanda izatwara miliyoni 550$.


