Yabigarutseho ku wa 29 Nyakanga 2025 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, bagiye gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono hagati ya RDC n'u Rwanda.
Depite Mukabunani Christine yabajije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, niba ubwo u Rwanda rwashyize umukono kuri aya masezerano bimwe mu bihugu byari byarufatiye ibihano byaba biri gutekereza kubikuraho.
Ati 'Ese ubwo aya masezerano u Rwanda rwemera kuyasinya ibihugu byari biri gufatira u Rwanda ibihano bizabikuraho? Ese gukuraho ubwirinzi no gusenya FDLR bizakorerwa rimwe cyangwa hazagira ikibanza?'
Minisitiri Nduhungirehe yamusubije ko amasezerano y'u Rwanda na RDC atagamije gukuraho ibihano ibindi bihugu byafatiye u Rwanda kandi ko rwemeye kuyasinya kuko rushaka amahoro mu Karere.
Ati 'Aya masezerano ya Washington ntabwo yari agamije gukuraho ibihano, ibihugu byabifashe byabikoze ku mpamvu zabyo twarabivuze ndetse turanabyamagana. Twaranababwiye n'ejobundi kuko byanatumye ibyo bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi no muri Amerika y'Amajyaruguru bitagira uruhare mu gushaka igisubizo.'
Yavuze ko nyuma y'uko ibyo bihugu bifatiye u Rwanda ibihano hari ibyagerageje gushaka kugira uruhare mu masezerano y'amahoro ariko rukabyamaganira kure.
Ati 'Hari abo wasangaga bashaka kugaruka banyuze mu nzira y'ubusamu banyuze muri aya masezerano ariko bo baje mu kwezi kwa mbere n'ukwa Kabiri bavuga ko bagiye gufatira u Rwanda ibihano, nta n'ubwo bavugaga ko ari Akarere, bivuze ko bafashe uruhande rwa Congo.'
Yashimangiye ko u Rwanda rutashyize umukono kuri aya masezerano rugamije kwinginga ibyo bihugu byari byarufatiye ibihano.
Ati 'Aya masezerano rero ntabwo agamije kubinginga, twebwe ntabwo tugamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza, twasinye aya masezerano kubera ko dushaka amahoro mu karere ntabwo twayasinye ngo ibihugu by'i Burayi bituvanireho ibihano.'
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko igihe u Rwanda rumaze hari ibihugu byarufatiye ibihano, cyaruhaye isomo ry'uko Igihugu cyakomeza kwigira no kwirinda ko abarutera inkunga babikoresha nk'ibikorwa by'iterabwoba.
Ati 'Ngira ngo aya mezi tumaze yaduhaye n'isomo azatuma koko u Rwanda rwigira, rukamenya kubaho abo baterankunga badakoresha inkunga baduhaga nk'iterabwoba, amafaranga yose baduha mu mishinga tuyakoresha icyo yagenewe ku buryo kuyazana bayakoresha mu bibazo bya politiki ntabwo twabyishimiye kandi n'ubu ntabwo tubinginga ngo badukurireho ibihano, bakore ibyo bifuza kubera ko ni bo bafashe icyo cyemezo.'
Bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi birimo n'u Bubiligi byahisemo gufatira u Rwanda ibihano birushinja uruhare mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibyo byatumye u Rwanda ruhitamo guca umubano n'u Bubiligi kuko bwari bwafashe uruhande mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bukazenguruka hirya no hino ku Isi busabira u Rwanda ibihano.
U Rwanda rwakunze gusobanura ko rutakangwa n'ibihano rwafatirwa n'ibihugu by'amahanga byifuza kurutegeka uko rubaho, mu gihe ibyo rukora biri mu nyungu z'umutekano w'igihugu n'abaturage barwo muri rusange.


