Mukaniyonsaba wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, avuga ko amaze imyaka itanu akorera abantu massage, akazi yahereye mu Mujyi wa Kigali kugeza ubu kakaba kamutunze.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukaniyonsaba yavuze ubu bumenyi abukesha Ikigo gifasha abafite ubumuga cya Seeing Hands Rwanda.
Yagiyeyo bamwigisha ibijyanye no gukorera abantu massage mu buryo bw'umwuga, aza kubimenya neza ndetse bahita banamuha akazi.
Ati 'Natangiye gukorera abantu massage mbikorera mu Mujyi wa Kigali, amafaranga nkuyemo akamfasha mu guteza imbere ababyeyi banjye ndetse no kwigisha barumuna banjye. Ubu abana babiri barangije kwiga amashuri yisumbuye babikesha amafaranga nkura mu gukorera abantu massage.''
Mukaniyonsaba avuga ko uretse kwishyurira barumuna be babiri yaniguriyemo ikibanza cya miliyoni 1 Frw aho anifuza kucyubakamo inzu mu mafaranga ahembwa.
Uretse kurihira barumuna be amashuri, Mukaniyonsaba, anishimira ko yavuguruye inzu y'ababyeyi be abikesha aka kazi.
Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutabona yakebuye bagenzi be bananirwa kwiyakira bakajya gusabiriza ku muhanda, agaragaza ko kugira ubumuga bidasobanuye ko umuntu adashoboye.
Ati 'Icya mbere ni ukwiyakira ukamenya icyo ushaka. Ukiha agaciro ukumva ko kuba ufite ubumuga bidakwiriye gutuma utabasha kureka inzozi zawe ngo ujye gusabiriza.''
Mbere agitangira akazi abantu ntabwo bahise bamwakira kuko batumvaga uburyo bakorerwa massage n'umuntu utabona, icyakora uko iminsi yagiye ihita bagiye bahindura imyumvire, uwo ayikoreye agatanga ubuhamya ku bandi kugeza ubwo abakiliya benshi bamwiyumvisemo.
Ati 'Ubu nta muntu ucyanga ko namukorera massage kubera ko abo nyikoreye bantangira ubuhamya ku bandi, nanjye ndabizi ko nyikora neza kandi ngerageza kubigira umwuga no gufasha unsanze wese.''
Kuri ubu uyu mukobwa asigaye akorera muri Rutete Eco Lodge nka hamwe mu hantu hegereye umuryango we kandi hanamufasha gutekereza n'ibindi yakorera hafi y'aho avuka.






