Gutembera ni uburyo bundi bwo kuruhuka bidasabye kwizingira mu mashuka amasaha 10 cyangwa 15 ngo urashaka ikiruhuko, uzarebe, kenshi unabyuka unaniwe.
Gutembera bifasha umuntu kugabanya ibyago byo kurwara umutima, ibyo kugira stress n'umuvuduko w'amaraso, agahinda gakabije, bifasha kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ndetse bigafasha gusubira mu kazi umeze neza.
Buri mwaka abarenga miliyari 1,45 batemberera mu bihugu bitandukanye. Mu gihe abarenga miliyari 19 mu 2024 baraye ahatari iwabo bagiye gusura ibice bitandukanye byo mu bihugu byabo. Baba bagiye gushaka ibyishimo na we wabiyungaho.
Benshi bacyumva iby'ibi biruhuko bikomeza bahise batekereza gutemberera i Rubavu ku mazi, ni byiza kandi na byo birafasha. Ariko hari n'abatarabonye umwanya uhagije bijyanye na ya mirimo myinshi.
Reka mbereke aho mwatemberera kandi hiyubashye, ushobora gusanga ibyo kurya, kunywa wanashaka ukaruhuka kuko hakorerwa ibikorwa bitandukanye.
Le Youkounkoun 1965
Ni 'restaurant' iri mu nshya mu mujyi wa Kigali kuko yatangiye muri Gashyantare 2025. Ikorera muri Simba Center i Gacuriro mu igorofa rya gatatu.
Kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane ifungura guhera Saa Sita z'amanywa kugera Saa Yine z'ijoro, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru batangira akazi Saa Sita, bagafunga Saa Tanu z'ijoro.
Le Youkounkoun 1965 ifite umwihariko wo kugira igikoni giteka neza, by'umwihariko imaze kumenyekana ku ndyo z'Abafaransa n'izo mu birwa bya Caraïbes.


Casamia Italian Restaurant
Iyi ni restaurant iri mu Karere ka Gasabo ifite umwihariko wo guteka indyo zo mu Burayi by'umwihariko izo mu Butaliyani.
Niba ujya wibaza uko indyo z'Abataliyani zimera uzatemberere kuri iyi restaurant, unamenye byinshi ku muco wabo.
Inashamikiye kandi kuri Court Boutique Hotel ifite ibyumba byiza byo kuraramo biri mu byiciro bitandukanye kuva ku cya 120$ kugeza ku cya 190$.


Kōzo Kigali
Iyi ni restaurant ifite inkomoko muri Ghana iri ku Kimihurura, ifungura guhera Saa Sita kugeza Saa Cyenda z'amanywa, kubakeneye amafunguro ya Saa Sita, no guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba kugeza Saa Sita z'ijoro ku mafunguro ya nijoro.
Ifite umwihariko wo kugira amafunguro yo muri Aziya, ibyo kunywa by'ingeri zose n'ibindi bikorwa byo kwishimisha nk'umuziki kuko hatumirwa aba-Dj n'abahanzi batandukanye.

Acacus Park
Iri ku Kabeza mu Karere ka Kicukiro, ifite umwihariko wo kugira ahantu abana bari hagati y'imyaka itandatu na 14 bidagadurira mu mikino yabo baba bateguriwe.
Niba uri umubyeyi cyangwa ufite bishywa bawe bari muri iyo myaka, aha ni ahantu ukwiye kubajyana abana dore na bi bari mu biruhuko.

Fourteenth Avenue
Ni restaurant iri ku Kimihurura, ifite umwihariko wo guteka indyo zigizwe n'ibikomoka mu nyanja n'amako y'umuvinyo (vin) atandukanye, biherekezwa n'ubugeni y'ubakanywe bugaragaza umuco wo mu bihugu byegereye inyanja ya Méditerranée.
Guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kane ifungura Saa Tanu kugeza Saa Tanu z'ijoro, indi minsi ifunga Saa Munani z'ijoro.


The Pinnacle
Niba uri umusirimu ukeneye gutemberera ahantu hiyubashye nkurangiye muri The Pinnacle, hoteli nshya iri i Rebero, yitegeye Umujyi wa Kigali.
Iyi hoteli igira amafunguro ya Saa Sita n'aya nijoro ku muntu wakoze 'reservation'.
Bagira umwihariko wo guteka amafunguro yo muri Aziya, n'indyo zo mu bihugu bikikije inyanja ya Méditerranée.
Mu gihe ibijyanye n'imikino, abakunda koga muri piscine ndetse no gukina padel na bo baributswe.


Boho Restaurant
Boho Restaurant imaze kubaka izina mu gutunganya amafunguro asanzwe ariko ikagira n'amafunguro ya mu gitondo azwi nka 'Boho Breakfast' ushaka ibikozwe mu ifarini bafite n'ishami rizwi nka Boho Bakery ryagufasha.
Iyi restaurant ikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ikorana n'ibigo binini, ibiciriritse n'abantu ku giti cyabo bakenera amafunguro mu ngano yose bashaka haba kuyabashyira cyangwa kuyahafatira dore ko bafite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 icyarimwe.
Boho Resraurant yatangiye gukora mu 2022 ikaba itegura amafunguro anyuranye harimo amafunguro asanzwe, imitobe y'amoko yose, ibijyanye n'ikawa n'icyayi, ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye n'ibindi byinshi.
Ntiwavuga aho gusohokera ugiye kwiyakira ngo wibagirwe restaurant nka, La Noche iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Atelier du Vin mu Karere ka Kicukiro, La Vana n'ahandi.
Ku bashaka gusohokera ahantu bakora ibikorwa bitandukanye bashaka kuruhura ubwonko ntabwo bakwibagirwa ahazwi nka:


Fazenda Sengha
Ni ahantu hatangirwa serivisi zitandukanye mu Murenge wa Kigali, wajya wenyine cyangwa ujyanye n'inshuti n'umuryango buri wese akahava abonye ikimushimisha kuko huzuye ibyiza byinshi.
Iminsi yose igize icyumweru bakira ababagana bakeneye kugendera ku mafarasi, imigozi yo mu kirere, kurashisha imyambi n'umuheto cyangwa imbunda z'ibikinisho, kugenda ku migozi yo mu kirere, gutwara moto y'amapine ane, imigozi iterera abantu mu kirere (bongee), restaurant, utubari n'ibindi byinshi bituma uwahageze arushaho kunezerwa.
Aka ni agace ko muri Kigali ushobora gusangamo ibintu bitandukanye kandi ukaba wemerewe kubisura bitewe n'ubushobozi bwawe n'uko wifuza kunezerwa.



Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park
Pariki y'Ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije ya Nyandungu ni hamwe mu hantu hashya abari wasura ukaryoherwa n'amahumbezi n'urusobe rw'ibinyabuzima.
Iyi pariki iherereye mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ikaba yarubatswe ahari igishanga, hakorwa neza hahindurwa pariki itatswe n'ibyiza bitandukanye.
Iri ku buso bwa hegitari 121, zigera kuri 70 muri zo zigizwe n'ibishanga, 50 ziteyeho ibiti.
Wasangamo ibikorwa bitandukanye birimo ibiyaga by'ibikorano, ubusitani bw'imiti ya Kinyarwanda, restaurant n'ahashobora kureberwa cyangwa gukinirwa ikinamico.
Harasurwa cyane kuko nko mu 2024 hasuwe n'abarenga ibihumbi 76. Biteganyijwe ko izagurwa ikongerwago hegitari 43.





Umusambi Village
Umusambi Village ni agace k'igishanga cyatunganyijwe mu Karere ka Kicukiro aho abantu bakunda kurebera ubwiza bw'urusobe rw'ibinyabuzima.
Usibye umwihariko w'imisambi hakorerwa ibikorwa birimo kureba inyoni zigera ku moko 100, kwerekwa ibinyabuzima biri muri aka gace, gusura ubusitani butewemo ibimera bikorwamo imiti, n'imikino y'abana.




Kigali Pottery
Kigali Pottery Collections ni inzu iherereye ku Kacyiru yigisha ibijyanye n'ububumbyi.
Niba ujya wibaza byinshi mu bikoresho bikoze mu ibumba, uzasure iyi nzu, usobanukirwe byinshi ku bijyanye no kubumba ndetse ube wanabumba igikoresho ushaka.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turi-mu-biruhuko-bikomeza-reka-dukike-imirimo-dusohoka