Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, ubwo ku bitaro biri ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo hasorezwaga ibikorwa by'ubuvuzi byari bimaze icyumweru bikorwa n'abasirikare b'inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, EAC-CIMIC.
Ni igikorwa cyabaye umwihariko muri uyu mwaka kuko cyabaye impurirane y'ibikorwa by'Ingabo zisanzwe zikora buri mwaka imbere mu gihugu, ibikorwa byo kuvura abaturage bya EAC ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ifatanya n'abaturage.
Muri iki Cyumweru abaturage bavuwe indwara icumi zirimo indwara zo mu mubiri, iz'amaso, iz'ababyeyi, indwara zo mu kanwa, iz'abana, kubaga amagufa n'izindi nyinshi.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibikorwa byakozwe n'ingabo za EAC muri uyu mwaka byaje bisanga ibisanzwe bikorwa n'Ingabo na Polisi by'u Rwanda bimara amezi atatu, avuga ko byatanze umusaruro kuko abaturage barenga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi.
Ati ''By'umwihariko rero mu buzima, muri aya mezi atatu gusa havuwe abaturage barenga ibihumbi 40. Ni umubare munini ugereranyije n'uko dusanzwe tuvura, dufite abaganga bake, tukagira abarwayi benshi ari nayo mpamvu dufite gahunda yo kongera abaganga. Iyo hajemo izi gahunda z'ingabo ndetse bigahabwa umwihariko birihuta bikagera no kuri ba baturage bari bafite gahunda yo kuzavurwa mu gihe kiri imbere.''
Minisitiri Nsanzimana yakomeje avuga ko bifuza ko iki gikorwa cyaguka kikajya kiba inshuro nyinshi kuko basanze bifasha abaturage benshi.
Ati ''Ni igikorwa cyiza kijyanye n'umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, bikaba binakorwa mbere. Kwibohora rero ntabwo ari iby'urugamba gusa ni no kwibohora indwara, ubukene n'ibindi byose bibangamira ubuzima bw'umuturage ari nayo mpamvu ingabo zibizamo tugafatanya twese.''
Habiyakare Jean Baptiste waturutse mu Murenge wa Rurenge mu Kagari ka Rujambara, yavuze ko yarwaye indwara yo kutabasha kujya mu bwiherero aho yari ayimaranye amezi icyenda. Yavuze ko yari asanzwe ajya kwa muganga bakamupima bakamubwira ko ari inzoka ariko uyu munsi ingabo zikaba zamuvuye.
Ati 'Icyo ingabo zamfashije naraje banyakira neza, bamfata ibipimo byose kandi ku buntu mu buryo bwihuse, baraye bancishije mu cyuma ku mugoroba ubu naje gufata imiti. Ubu mfite ishimwe ry'uko nshobora gukira nkurikije uko bansuzumye n'uko banyitayeho.''
Kankindi Espérance wavuye mu Kagari ka Rugese mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko yari amaze imyaka itandatu arwaye mu gatuza ndetse no mu ngingo.
Yavuze ko yajyaga ajya kwivuza ntahabwe ubuvuzi mu buryo bumeze neza nk'ubwo ingabo zamuhaye.
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, Veronica Mueni Nduva, yashimiye Leta y'u Rwanda yabashije kwakira neza abasirikare bo muri EAC.
Yakomeje avuga ko guhuza imbaraga muri ibi bikorwa ku ngabo zo mu bihugu bitandukanye bigamije kuzamura ubuvuzi n'ibikorwa bitandukanye bikorwa abaturage muri buri gihugu.
Yavuze ko nubwo ibi bikorwa bibaye ku nshuro ya gatanu byagiye bizamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu buvuzi butangwa, kubaka ibiraro, kubakira inzu abatishoboye n'ibindi bikorwa bihuriweho.
Muri ibi bikorwa kandi hari inzu zirenga 70 z'abatishoboye zubatswe, ibiraro birenga 13 byubatswe, amashuri y'inshuke arenga icumi, amashanyarazi y'izuba yatanzwe n'ibindi bikorwa byinshi bitandukanye.






Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-40-bavuwe-n-ingabo-mu-mezi-atatu