Ku Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, abagize Rotary Club of Kigali Cosmopolitan basuye uru rubyiruko rugera kuri 54 harimo abahungu barindwi mu rwego rwo kureba aho bageze biga kudoda kinyamwuga. Uru rubyiruko ruvuka mu Murenge wa Musha ruri kwigishwa imyuga bigizwemo uruhare na Rotary Club of Kigali ifatanyije n'umushinga REAP.
Uwimpuhwe Rachel uri mu bana biga kudoda yashimiye Rotary Club of Kigali Cosmopolitan ku kuba yarabafashije kwiga nyamara batari babazi, abizeza ko umwuga bari kwiga bazawukoresha neza biteza imbere ndetse banateza imbere imiryango yabo.
Niyonkuru Yves utuye mu Mudugudu wa Rukombe mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Musha we yavuze ko ubuzima bubi yakuriyemo yifuza kuzabukuramo umuryango we akoresheje ubudozi ari kwigishwa muri iki gihe.
Yagize ati 'Naje kwiga hano kuko mu muryango wanjye bitari bimeze neza, kwiga kudoda bifite inyungu nyinshi kuko bizamfasha kwikura mu bukene, ndifuza kuzikorera nkagera aho nanjye nzajya ntanga akazi nkanafasha umuryango wanjye.''
Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Cosmopolitan, Srinivas Cheruvu, yavuze ko uyu muryango uriho kugira ngo ufashe umuryango nyarwanda gutera imbere ari nayo mpamvu bahisemo gufasha abakiri bato kwiga umwuga.
Ati 'Rotary Club ni umuryango ukunda gufasha, uriho ngo uzane impinduka mu muryango Nyarwanda, niyo mpamvu twahisemo gufasha uru rubyiruko kuko turwifuriza ejo hazaza heza. Iyo dufashije urubyiruko guhinduka bagatera imbere uba ufashije igihugu muri rusange.''
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yashimiye Rotary Club of Kigali Cosmopolitan ku ruhare rwabo mu guteza imbere urubyiruko, avuga ko uru rubyiruko ruri kwigishwa imyuga rwitezweho kuzafasha imiryango yabo.
Ati 'Aba bana twatoranyije ni abana usanga barimo abatewe inda ari bato, abandi bafite imiryango itishoboye. Rotary yemeye kudutera inkunga y'ibikoresho bibafasha mu kwiga ubudozi, mbere wabonaga batifitiye icyizere ariko ubu bamaze kumva ko gutera imbere bishoboka, ubu hari n'abatangiye gukora ibiraka bibaha amafaranga.''
Rotary Club of Kigali Cosmopolitan imaze umwaka ivutse, kuri ubu iri gufasha uru rubyiruko 54 rwo mu Karere ka Rwamagana mu kwiga umwuga w'ubudozi, babaha kandi ubufasha mu bijyanye no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe nyuma y'uko benshi baba baturuka mu miryango ifitanye amakimbirane n'ubukene bukabije.




