Made in Rwanda yatangiye mu 2015 ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda, kumenyekanisha no gukoresha iby'iwabo. Intego yari iyo kugabanya ibicuruzwa bikomoka mu mahanga bigira ingaruka zitari nziza ku bukungu bw'igihugu, kuko byongera ikinyuranyo hagati y'ibyinjira n'ibisohoka kandi bishobora gukorerwa mu Rwanda.
Politiki ya Made in Rwanda yo yemejwe mu 2018 hagamijwe guteza igihugu imbere.
Ikigo cya Virunga Mountain Spirits ni kimwe mu byateye imboni aya mahirwe yo gushora muri 'Made in Rwanda', binyuze mu nzoga cyise 'Kari Vodka'.
Vodka ni ubwoko bw'inzoga ikorwa mu ngano, ibigori cyangwa ibirayi ariko byamaze gutunganywa. Izwiho kuba ikarishye cyane, kuko inyinshi zigira alcohol ya 40% gusubiza hejuru.
Iyi nzoga yamamaye cyane hagati y'ikinyejana cya 8 n'icya 14 cyane cyane aho ikomoka mu bihugu byo mu Burasirazuba bw'u Burayi birimo u Burusiya, Pologne na Ukraine. Abakunzi ba Vodka bashora kuyinywa yonyine cyangwa bakayishyira mu ruvange rw'izindi nzoga (Cocktails).
Mu moko y'iyi nzoga yamenyekanye cyane harimo Smirnoff Vodka, Absolut Vodka, Belvedere Vodka, Grey Goose Vodka, Russian Standard Vodka na CÎROC ari nayo yamenyekanye cyane kubera kwamamazwa n'abaraperi nka Diddy na Rick Ross.
Ibiciro by'iyi nzoga bishobora gutandukana bitewe n'uruganda rwayikoze ariko inyinshi zihera kuri 15$, gusa hari n'izihenze nka Billionaire Vodka igura miliyari 4,4Frw, Russo-Baltique Vodka igura miliyari 1,5 Frw na Diva Vodka igura arenga miliyari 1Frw.
Mu Rwanda hatangiye gukorerwa 'Vodka' ya mbere
Mu Rwanda ubucuruzi bw'inzoga ni bumwe mu bugira inyungu cyane, haba ku nganda ziburimo, abazirangurira ndetse n'abandi bari mu ruhererekane rw'ubucuruzi, gusa ahanini usanga isoko ryarigaruriwe n'izo mu bwoko bwa byeri.
Nyuma yo kubona iki kibazo, uruganda Virunga Mountain Spirits rukorera i Musanze rwatangiye kwenga Kali Vodka, iba iya mbere y'ubu bwoko ikorerwa mu Rwanda. Rwatangiye ibikorwa mu Ukuboza 2024.
Igitekerezo cy'uru ruganda cyakomotse ku bintu bibiri: umusaruro w'ibirayi wapfaga ubusa muri Musanze, no kuba nta nzoga ya 'vodka' yakorerwaga mu Rwanda.
Iyi nzoga yengwa mu musaruro w'i Burayi wari usanzwe upfushwa ubusa mu Karere ka Musanze, waterwaga ahanini n'ibirayi byeze ari bito cyane ku buryo bibura abaguzi.
Ibi birayi biba byasagutse Virunga Mountain Spirits ibigura ku bahinzi ndetse n'uruganda rwa Winnaz/Hollanda Fairfoods rutunganya ibikomoka ku birayi, ubundi bikawukoramo iyi nzoga ifite alcohol ya 40%.
Umuyobozi Mukuru wa Virunga Mountain Spirits akaba n'umwe mu bayishinze, Karen Sherman yavuze ko bafite gahunda yo kumenyekanisha Afurika n'u Rwanda nk'ahantu hakorerwa ibintu byiza.
Ati 'Intego yacu ni ukwereka Isi ko u Rwanda ari ahantu h'indashyikirwa, ho guhangira ibishya kandi bikozwe mu buryo burambye. Kari Vodka ntabwo ari igicuruzwa cyakorewe mu Rwanda gusa, ahubwo ni iy'u Rwanda, ikomoka mu butaka bwarwo, igatunganywa n'abaturage barwo kandi ikaba ifite imizi mu kubaha cyane umuco w'u Rwanda n'ahazaza harwo.'




