Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka i Rwamagana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bitabye Imana harimo umumotari ndetse n'umugenzi wagonzwe n'imodoka.

Umuntu wa mbere yapfiriye mu mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025 ibera mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Umumotari yavuye mu muhanda w'igitaka yinjira muri kaburimbo ahura na Coaster iramugonga ahita apfa.

Indi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025 aho yabereye mu Mudugudu wa Nkira mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire ahazwi nko ku Kadasumbwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yapfiriyemo umuntu umwe mu gihe iyo modoka y'ivatiri yahiye igakongoka.

Ati 'Hari umuntu wamanukaga ari mu cyerekezo kijya Kigali, inyuma ye hari imodoka y'ivatiri yajyaga mu cyerekezo cya Kigali nayo, yamugonze rero inagonga n'undi muntu umwe. Umwe yahise apfa undi arakomereka, ya modoka yarenze umuhanda igwa muri metero nka 80 irashya irakongoka.''

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abari bari muri iyo modoka bakomeretse byoroheje, asaba abantu bose bakoresha umuhanda kwitonda no gushishoza mu gihe bawugendamo kuko impanuka.

Ati 'Ikindi turongera kwibutsa abantu bakoresha umuhanda kwirinda uburangare, kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije. Turasaba abantu bose bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda bakirinda ibisindisha mu gihe batwaye, impanuka iterwa na byinshi ariko iyo twubahirije amategeko y'umuhanda ntabwo yaba.''

Abakomeretse barimo abari batwaye imodoka ndetse n'undi muntu iyo modoka yagonze bose bajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo bitabweho ngo nubwo batakomeretse bikabije.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-babiri-bapfiriye-mu-mpanuka-i-rwamagana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)