Rubavu: Imiryango irenga 2000 ntigira ubwiherero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique, yabitangarije IGIHE nyuma y'uko bamwe mu bagize itsinda ry'abanyamasengesho ribarizwa mu itorero Harvest Christian Church binjiye mu rugamba rwo gufasha akarere kugira abaturage bafite ubwiherero bujyanye n'igihe.

Ati 'Mu ibarura duheruka tariki 26 Mata 2025 ryagaragaje ko imiryango 876 idafite ubwiherero, aho dufite kandi n'indi miryango 1.166 ifite ubwiherero butujuje ibisabwa, akaba ari urugamba tutarebera ngo bihere mu mibare, kuko iyo tubamenye duharanira ko umwaka w'ingengo y'imari dutangiye uzarangira aba bose bamaze kubona ubwiherero, dufatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye.'

Yakomeje avuga ko gufasha iyi miryango yose kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa bijyana no gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu gutuma iki kibazo gishobora gukemuka.

Visi Meya Ishimwe akomeza avuga ko kuva iki kibazo cyagaragara muri Mata bamaze kubaka ubugera kuri 60 (bwarangiye), mu gihe kandi bamaze gusana ubugera ku 136 (bwarangiye).

Avuga kandi ko mu mbogamizi bagiye babona zigora abaturage harimo abajya kubaka ubwiherero bakabangamirwa n'amakoro, abandi bakabangamirwa n'amanegeka, ari na ho ahera ahamagarira abafatanyabikorwa kugaragaza uruhare rwabo.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabagobe wubakiwe ubwiherero, Benimana Therese, avuga ko atari ubwa mbere yubakiwe ubwiherero kuko ubwa mbere bwari bwaraguye.

Ati 'Maze iminsi ntafite ubwiherero kandi si ubwa mbere mbwubakiwe kuko ubwa mbere bwari bwaraguye kubera imvura yaguye, binsaba kugonda uduti ku buryo kubujyamo byari biteye isoni, nta mushyitsi wabujyamo, kandi ni yo nzu ya mbere, kudutekerezaho bitwereka ko tutari twenyine.'

Munyaruhanga Daniel, umwe mubagize itsinda ry'abanyamasengesho ribarizwa muri Harvest Christian Church avuga ko urukundo Imana yabakunze na bo bakwiriye kugira abo barugaragariza.

Ati 'Amasengesho ni meza ariko dukeneye kwereka abantu urukundo Imana yadukunze ari na rwo rutuma natwe twifuza gufasha Abanyarwanda bagenzi bacu, kuko dusenze gusa ntibatumenya ariko iyo dusohotse bibatera kutumenya no kumenya Imana.'

Yaboneyeho gusaba abandi bakirisitu bibera mu byumba kubisohokamo bakegera abababaye bakeneye ubufasha, kuko iyo usengeye umuntu hari icyo wamufashije arushaho kumva iby'Imana.

Umushumba w'Itorero Harvest Christian Church Paruwasi ya Madjengo, Kandoti Ndayisenga Aoron, yagize ati 'Roho nzima ikwiriye kuba mu mubiri muzima, kandi ibikorwa byiza bigomba kuvuga, aho tuzakomeza gufatanya na Leta dukora ibikorwa bihindura imibereho y'abaturage myiza.'

Umurenge wa Cyanzarwe niwo ufite abaturage benshi badafite ubwiherero, mu gihe uwa Gisenyi ariwo ufite abaturage bake nabo biganje mu Kagari ka Nengo ho mu Mudugudu wa Nyabagobe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine ni umwe mu bitabiriye umuganda wo kubakira abaturage ubwiherero batagiraga aho bihengeka
Imiterere y'ubutaka bwo mu Karere ka Rubavu iracyari ikibazo ku kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa - Copy



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imiryango-irenga-2000-ntigira-ubwiherero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)