Iyi mipaka irimo uwa Grande Barrière uzwi nka 'La Corniche', Petite Barrière na Kabuhanga ihuza RDC, n'u Rwanda. Isigaye ifungurwa Saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo igafungwa Saa Yine z'ijoro.
Mbere ya Covid-19, iyi mipaka itatu yakoreshwaga n'abarenga ibihumbi 50 ku munsi, nk'uwa Grande Barrière ugakora amasaha 24 ku yandi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko imibare y'abakoresha imipaka ihuza Akarere ka Rubavu na RDC bageze ku bihumbi 43.
Ati 'Imibare y'abakoresha imipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière yarazamutse, ku buryo bageze ku bihumbi 43, hatabariwemo abakoresha umupaka wa Kabuhanga.'
Abaturage baganiriye na IGIHE bakorera mu isoko ryambukiranya umupaka rya Gisenyi, bagaragaje ko basigaye bakora ubucuruzi bushingiye ku cyizere kuko Abanye-Congo nta mafaranga bafite.
Impamvu ni uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwafunze banki z'i Goma bituma abaturage babura amafaranga yabo bari barazibikijemo.
Utamuriza Gentille ati 'Nubwo haba hari abacuruzi tutizeye njye simbaha ibicuruzwa, ariko uwo nizeye ndabimuha agacuruza akazanyoherereza amafaranga, ntabwo batwambura kandi impamvu nyamukuru tubibaha ni uko tuzi neza ko nta mafaranga bafite.'
Akomeza avuga ko Abanye-Congo mu gihe cya mbere ubwo babaga bafite amafaranga batagezaga Saa Sita z'amanywa bakiri gucuruza kuko bahitaga babagurira.
Undi mubyeyi utifuje ko amazina ye atangangazwa ati 'Abanye-Congo kuva na mbere bari abakiliya bacu, bahuye n'ikibazo kitabaturutseho, tubaha imari bakagenda bagacuruza bakagaruka kutwishyura, gusa ntihaburamo abake batwambura.'
Akomeza avuga ko kubera banki zitarafungura imiryango mu Mujyi wa Goma bisigaye bibasaba gukoresha igishoro kinini kuko ibicuruzwa byinshi babitanga ku ideni.
Sifa ukomoka mu gace ka Ndosho muri Teritwari ya Nyiragongo yavuze ko ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya iwabo byiganjemo imboga n'imbuto, na we agahamya ko basigaye bakora ubucuruzi bushingiye ku kwizerana.
Ati 'Banki zarafunzwe bidusaba gukoresha amafaranga make twari dufite mu ngo zacu, cyangwa tukaza bakaduha ibicuruzwa ku ideni rishingiye ku cyizere tukagenda tugacuruza tukagaruka kwishyura bishize.'
Akomeza avuga ko bakeneye ko banki zifungurwa bakabona amafaranga yo gukoresha.
Muri Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yatangiye kugenzura imipaka ihuza RDC n'u Rwanda ku gice cya Goma biba uko no muri Gashyantare ubwo uyu mutwe wabohoraga Umujyi wa Bukavu.

