Ibi ubuyobozi bugiye kubikora nyuma y'aho muri uyu Mujyi hujujwe isoko rya Kijyambere ryuzuye ritwaye miliyari 2,8 Frw. Ni isoko ubuyobozi buvuga ko hubatswe icyiciro cya mbere mu cyiciro cya Kabiri bakazubaka inzu igeretse inshuro eshanu.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nyuma yo kubaka iri soko bari bateguje abafite inzu z'ubucuruzi zirikikije ko bagomba kubaka inzu zigeretse mu kubahiriza igishushanyo mbonera.
Ati 'Bariya bacuruzi bacururiza mu nkengero z'isoko twabandikiye mu mwaka wa 2024 muri Kanama tubaha amezi atatu yo kugira ngo babe biteguye kubaka ibijyanye n'igishushanyo mbonera nk'uko natwe twubatse nka Leta, twabahaye urugero rwiza rwo gukurikiza igishushanyo mbonera no kubaka ibintu bijyanye n'igihe, ntabwo tuzaguma muri Nyakatsi nk'abanya-Rwamagana.''
Yakomeje agira ati 'Icyo gihe twabahaye itariki ntarengwa yari 30 Ugushyingo 2024, ubu rero turi mu kwezi kwa Karindwi umwaka wose uruzuye, twongeye kubibutsa ko noneho itariki ntarengwa ari 15 Nyakanga kandi noneho tuzayubahiriza. Uzaba yimutse tuzamwemerera, uzaba atimutse tuzashyiraho ingufuri niko twabiganiriye mu nama zitandukanye twagiranye.''
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko bateguje abafite inzu mu Mujyi wa Rwamagana ndetse n'abacuruzi aho babajyanye mu ngendo shuri mu mijyi wa Musanze na Huye bareba uko abandi bagiye babigenza, bagafunga igice kimwe bakubaka inzu zigeretse.
Yavuze ko nk'Akarere bazafasha aba bacuruzi mu kubahuza na banki zibaha inguzanyo no kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bwihuse kugira ngo bubake inzu zijyanye n'igihe.
Ati 'Hariya harimo inzu z'ibice bibiri, hari ahari inzu zigeretse kabiri n'izigeretse gatatu nizo twifuza ko bubaka.''
Kugeza ubu amaduka afite imiryango 37 ni yo azabanza gufungwa ku ikubitiro, ubuyobozi bukaba buvuga ko mu isoko rishya rya Rwamagana batanzemo imyanya 25 yakwimukirwamo n'aba bacuruzi bakoreraga muri aya maduka azafungwa.
Abandi bacuruzaga Quincaillerie bazashaka ahandi bakorera kuko bafite ibintu byinshi. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ku itariki 15 Nyakanga batazigera bayirenza kandi uzashaka kubirengaho ngo azafatwa nk'umuntu ushaka kurenga ku mabwiriza yahawe.
Bamwe mu bacururiza mu nkengero z'iri soko bavuga ko imiryango ubuyobozi buvuga ko bwabahaye mu isoko rishya atari byo kuko imiryango myinshi irimo guhabwa abantu badasanzwe bakora ubucuruzi.
Umwe yagize ati ' Mugende murebe abantu bahawe iyo miryango, abenshi ntabwo basanzwe bakora ubucuruzi ni abantu bashya bari kuyihabwa ntabwo ari twebwe, abenshi ni abantu bari bararetse gucuruza babonye isoko ryuzuye baratereta bahabwa ya miryango twari twemerewe ubu twe ntituzi aho tuzerekeza.''
Undi mucuruzi nawe utashatse ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, yavuze ko uburyo buri gukoreshwa mu gutanga imyanya budaciye mu mucyo kuko amaduka yo mu isoko ari guhabwa abantu badasanzwe bacuruza.

