Rotaract Clubs zo mu Rwanda zabonye abayobozi bashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bayobozi berekaniwe mu birori by'ihererekanyabubasha ku bayobozi bashya n'abacyuye igihe.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary baturutse hirya no hino mu gihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, Ethiopia n'ibindi.

Abo bayobozi barimo Alice Mutesi uhagarariye Rotaract Club Kigali City, Pascaline Mutuyimana uhagarariye Rotaract Club KIE, Kevin Mucyo uhagarariye Rotaract Club SFB-Kigali, Eric Mahoro wa Rotaract Club Kigali Karisimbi na Jura G. Mangou wa Club ya UTB Rubavu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije uhagarariye Rotaract mu Rwanda, Odilon Tuyishime, yashimye abanyamuryango bayo ku rugendo rutoroshye bakoranye mu gihe cy'umwaka, ashimangira ko gukorera hamwe ari yo ntwaro yonyine yo kugera ku ntsinzi.

Ati "Uru rugendo rusaba ubwitange bukomeye ariko duhari kugira ngo dushake ibisubizo, niyo mpamvu dushimira abanyamuryango n'abafatanyabikorwa baba badufashije kubigeraho."

Umuyobozi w'umushinga wa ECOROTA uhuriweho na rotaract clubs zose zo mu Rwanda, Felix Mihigo, yashimiye buri wese wagize uruhare mu bikorwa byabo, agaragaza ko mu 2024 hagaragaye impinduka biturutse ku miyoborere myiza, hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Bakoze ibikorwa bigamije guteza imbere ubushobozi bwabo, gukora ubukangurambaga no kurengera ibidukikije.

Bimwe mu bikorwa bakoze harimo gufatanya n'Akarere ka Bugesera gutera ibiti by'imbuto bigera kuri 500 n'ibivangwa n'imyaka mu Murenge wa Nyamata, gutanga impapuro z'isuku zifashishwa mu gihe cy'imihango zigera 300 ku bangavu, guhugura urubyiruko ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere bwahawe abakobwa babyariye iwabo n'abangavu bagera ku 150 n'ibindi.

Mihigo ati 'Ibi byose ni amahirwe akomeye yo kwerekana uruhare rwacu nk'abaturage mu gutegura no gushyigikira ibikorwa by'iterambere rirambye.'

Umushinga wa ECOROTA wakoze ibikorwa byo gusazura ishyamba mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo ndetse banatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage 200.

Rotary Rwanda ishamikiye kuri Rotary International, Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'amazi meza, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Abayobozi bacyuye igihe muri rotaract clubs bashimiwe
Habayeho ihererekanyabubasha ku bayobozi bacyuye igihe n'abashya
Abahawe inshingano basabwe kurangwa n'ubwitange mu nshingano zabo
Abantu batandukanye bitabiriye ibirori byahuje rotaract clubs zo mu Rwanda
Abanyamuryango ba rotaract clubs zo mu Rwanda bari bitabiriye ibikorwa byo guhererekanya ububasha ku bayobozi bashya n'abacyuye igihe
Guhererekanya ububasha hagati y'abayobozi ba rotaract clubs zo mu Rwanda bacyuye igihe n'abashya byitabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary baturutse mu bihugu bitandukanye
Umuyobozi wa ECOROTA Felix Mihigo, yashimiye buri wese wagize uruhare mu bikorwa byabo, agaragaza ko mu mwaka wa 2024 hagaragaye impinduka biturutse ku miyoborere myiza
Umuyobozi Mukuru Wungirije uhagarariye Rotaract mu Rwanda Odilon Tuyishime, yashimye abanyamuryango ku rugendo rutoroshye bakoranye mu gihe cy'umwaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotaract-clubs-zo-mu-rwanda-zabonye-abayobozi-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)