Udukingirizo n'ibinini birinda gusama mu byaguzwe cyane: Ubuhamya bw'umucuruzi w'i Rubavu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari ibiruhuko by'iminsi ine, byiyongereyeho n'iminsi ibiri y'impera z'icyumweru. Byahuriranye n'ibitaramo bitandukanye byari bimaze iminsi mu Karere ka Rubavu.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bagaragaje ko uretse udukingirizo n'ibinini birinda gusama, banacuruje cyane ibinini bya 'action' bisanzwe bikoreshwa mu kuvura umutwe, bigakekwa ko ababiguze babyifashishaga ngo bivure isindwe.

Umwe mu bafite farumasi hafi n'ahazwi na La Bamba yagaragaje ko nyuma yo kumenya ko Leta yatanze ibiruhuko birebire, akabona n'ibitaramo byari biteganyijwe mu Karere ka Rubavu, yigiriye inama yo kugura udukingirizo ku bwinshi, biba uko no ku binini birinda abantu gusama.

Ati 'Kuri buri bwoko bw'udukingirizo mu moko atatu mba mfite nari naranguye ikarito kandi iba irimo udukapi hagati ya 45-50. Ibiruhuko bishize hasigaye nk'udupaki dutanu, urumva ko badukoresheje ku bwinshi.'

Ahamya kandi ko ibinini birinda gusama byaguzwe na byo ku bwinshi.

Mbere yaranguraga ibinini 30 ku bigurishwa 3000 Frw bikamara hagati y'ibyumweru bibiri na bitatu, ariko byose yabicuruje mu minsi ibiri gusa.

Ati 'Ibigurishwa 5000 Frw ku kinini kimwe nacuruje ikarito ibamo udupaki 20, mu gihe ibigurishwa ibihumbi 10 Frw nacuruje udupaki dutandatu.'

Icyakora avuga ko iyo ibinini birinda gusama bikoreshejwe nabi cyangwa ubiguze akabinywa mu kavuyo bituma imisemburo y'umubiri w'umukobwa iva ku murongo, bikamuteza ibibazo.

Agaragaza ko mbere yo kubitanga, yasobanuriraga ubishaka akamaro kabyo n'ingaruka bishobora kugira ku buzima mu gihe bikoreshejwe nabi, icyakora kuko nyine bamwe baba badakozwa ibyo gutwita, kubabwira ingaruka mbi z'ibyo binini hari igihe bisa nko guta inyuma ya Huye.

Uyu mubyeyi yagaragaje ko ababyeyi bakwiriye kongera uruhare rwabo mu kwigisha abana babo ingaruka mbi z'ubusambanyi, kuko hari abacyumva ko kuba abana babo biga muri za kaminuza n'amashuri makuru bibaha kwigenga bagasa nk'abahagarika inshingano zo kubagira inama no kubakurikirana.

Yongeyeho ati "Ibinini bya 'action' dusanzwe tubitanga ku batugana bababara umutwe, amenyo cyangwa abafite umuriro. Muri iyi minsi nagurishije ibirenga 300. Nagize amatsiko ndababaza, bambwira ko babinywa bikabavura isindwe."

Akomeza avuga ko yagize impungenge ku buryo urubyiruko rukoresha ibi binini rubivanga n'inzoga, kuko bibamo ibinyabutabire bishobora kuzabasigira ibibazo nko kurwara umwijima.

Uyu mucuruzi yagerageje kuganiriza abo bantu, ababwira ko bubahiriza amabwiriza yo kunywa imiti, bamusubizaga ko bagomba kunywa ibinini bibiri kugira ngo isindwe rishire bakamusubiza ko 'Nta myaka jana.'

Aba bakora ubucuruzi bw'imiti kandi bavuga imibare y'ababyeyi bagura imiti y'abana babo yiyongereye kuko abana babaga bazengerejwe n'ikirere batamenyereye, imibiri yabo igacika intege.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/udukingirizo-n-ibinini-birinda-gusama-mu-byaguzwe-cyane-i-rubavu-mu-biruhuko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)