Iyi gahunda yiswe 'Smart Ibiruhuko SI25' biteganyijwe ko izatangira muri Nyakanga igeze muri Nzeri 2025.
Igenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abiga imyuga (TVET), ndetse n'urubyiruko rutakiri mu mashuri ariko rufite inyota yo kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Iyi Minisiteri ivuga ko iyi gahunda iri mu mujyo wa gahunda y'igihugu ya One Million Rwandan Coders (1MRC), igamije kugira urubyiruko rurenga miliyoni rufite ubumenyi ku bijyanye n'ikoranabuhanga mu myaka itanu iri imbere.
Iti 'Iyi gahunda ni igice kimwe kigize umushinga mugari wa Leta y'u Rwanda 'One Million Rwandan Coders (1MRC)' washyizweho ku ntego yo kuba mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko, bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding.'
Aya masomo azajya atangwa mu byiciro bitatu birimo ubumenyi bw'ibanze mu ikoranabuhanga, gukora porogaramu no gukora imbuga za internet, no gukora imishinga y'ikoranabuhanga ya AI.
Aya masomo azajya atangirwa mu bigo by'amashuri bifite ibyumba by'ikoranabuhanga (Smart Classrooms), mu bigo by'urubyiruko, Hanga Hubs ndetse no mu bigo byigenga bizatoranywa n'inzego zibishinzwe.
Iyi gahunda ya 'Smart Ibiruhuko SI25', iri mu murongo wo gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n'igihe kandi bukenewe ku isoko ry'umurimo muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2).


