RDF yakoze impinduka ku mpuzankano zayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bytangiye kugaragara mu ntangiriro z'uku kwezi, ubwo bamwe mu basirikare ba RDF bagaragaye mu ruhame bari bambaye impuzankano ziriho utwo tudarapo dushya.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko impinduka zakozwe ku mpuzankano, ari uko idarapo ryo kukuboko ryari mu mabara acyeye cyane, ubu tukaba turi mu mabara yijimye.

Ati "Ka kandi karabonaga cyane, aka ngaka karijimye, nta kindi. Impamvu ni ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk'uko n'impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk'uko yabonaga...Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira 'camouflage'."

Amabara ya camouflage ni amabara yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamaswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kibashe kwibumbira mu mabara y'ibidukikije bikigose. Ayo mabara akunze kujya mu myenda cyangwa ku bintu mu buryo buvanze kugira ngo bishobore guhisha icyo kintu.

Camouflage ifasha kwihisha cyangwa kutagaragara neza, cyane cyane mu gihe hari ibyago byo kugabwaho igitero cyangwa mu gihe cy'ubwirinzi.

Utudarapo two ku mpuzankano ya RDF ni uku tugaragara
Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, ubwo yari i Nyagatare ubwo hatahwaga inzu 16 zubakiwe abaturage, yari yambaye impuzankano iriho idarapo rishya
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yatahaga ivomo ryubakiwe abaturage i Kayonza yari yambaye impuzankano iriho idarapo rigaragara mu buryo bushya
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda mu mpuzankano iriho idarapo rishya
Idarapo ryari ku mpuzankano mbere ni uku ryagaragaraga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yakoze-impinduka-ku-mpuzankano-zayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)