Ishuri rya KETHA ryashyize ku isoko ry'umurimo abarenga 280 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abasoje amasomo mu byiciro bitatu by'amasomo yigishwa muri gahunda y'imyaka itatu, iy'umwaka, iy'amezi atandatu ndetse n'iy'amezi atatu.

Umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 289 barangije mu mwaka wa 2024-2025, wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga 2025.

Leta y'u Rwanda ishishikariza urubyiruko kwiga amasomo ashingiye ku kwihangira umurimo ndetse no gukura amaboko mu mifuka bagakora.

KETHA yiyemeje gutangiza amasomo y'ubumenyingiro arimo guteka, ubukerarugendo, ubudozi ndetse n'andi y'igihe gito yakwigwa n'urubyiruko rwize n'andi masomo

Iri shuri rikaba rikorana n'ikigo cyo mu Birwa bya Maurice, mu gutanga umusanzu muri gahunda u Rwanda rufite yo gufasha urubyiruko kwiga imyuga.

Rwigema Joshua usoje amasomo mu bijyanye n'amahoteli, yavuze ko mu bumenyi bukomeye bahawe harimo kubigisha kwihangira umurimo kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Yagize ati 'Mu bumenyi twahawe harimo kwihangira umurimo ndetse n'uburyo bwo kwitwara ku isoko ry'umurimo.'

Yakomeje avuga ko bitewe n'ubumenyi yahawe muri iki kigo bitamutwaye igihe kinini kugira ngo abone akazi keza.

Ati 'Nkimara gusoza namaze ukwezi n'igice konyine nicaye gusa nahise mbona akazi.'

Juru Prince na we urangije mu bigendanye n'ubukerarugendo ndetse n'amahoteli yagaragaje ko mu gihe amaze muri iki kigo yahungukiye ubumenyi bufatika ndetse bamufasha kubona imenyerezamwuga muri hoteli ikomeye.

Ati 'Mu myaka itatu nahize baduhaye ubumenyi bufatika kandi bwiza ndetse batwigisha kuba twafata ibyo twize tukabishyira mu ngiro ndetse no kutworohereza kubona imenyerezamirimo mu bigo bitandukanye by'amahoteli ndetse n'ibindi bikomeye.'

Umuyobozi Mukuru wa KETHA, Dr. Habimana Alphonse, yashimiye Leta y'u Rwanda agaragaza ko hatari ubuyobozi bwiza nta kintu cyakorwa ngo gikunde.

Ati 'Ndashimira rero Leta y'u Rwanda kuko tudafite ubuyobozi bwiza ibyo dukora byose ntabwo byagerwaho.'

Yakomeje ashimira byimazeyo abafatanyabikorwa batandukanye bemera kwakira abanyeshuri bajya kwimenyereza umurimo.

Ati 'Ndashimira cyane abafatanyabikorwa birimo amahoteli n'ibigo by'ubukerarugendo bijya bitwakirira abanyeshuri kuko bitanga umusaruro kuri gahunda ya Leta yiyemeje yo gushyira urubyiruko cyangwa abanyeshuri ku murimo.'

KETHA ni ishuri ryisumbuye ryigisha amasomo y'amahoteli n'ubukerarugendo, ariko rikagira n'ikindi gice cy'amasomo y'ubumenyingiro atangwa mu gihe cy'amezi atatu cyangwa atandatu.

Umuyobozi Mukuru wa KETHA, Dr. Habimana Alphonse, yamurikiye ababyeyi igihembo bahawe cy'umukoresha mwiza w'umwaka muri Kigali JobNet 2025
Abanyeshuri bishimiye guhabwa impamyabushobozi
Munyanziza Eugène ukuriye ishami ry'ubukerarugendo n'amahotelo muri RTB yasabye abanyeshuri basoje amasomo kuzarangwa n'imyitwarire myiza ku isoko ry'umurimo
Ababyeyi bari bishimiye uyu munsi wo gusoza amasomo
Juru Prince yagaragaje ko mu gihe amaze muri iki kigo yahungukiye ubumenyi bufatika ndetse bamufasha kubona imenyerezamwuga muri hoteli ikomeye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-ketha-ryashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-280

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)