Umunsi Mpuzamahanga w'Igiswahili uzizihirizwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya kane uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe, ibirori bikaba bibera mu bihugu bigize EAC mu buryo bwo gusimburana.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'uburezi budaheza n'iterambere rirambye.'

Ibizibandwaho muri uyu munsi bizagaruka ku ruhare rw'Igiswahili nk'ururimi rwafasha mu kwihuza kw'Akarere, uburezi, dipolomasi n'iterambere ry'ubukungu.

Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda yahamije ko uyu munsi mpuzamahanga uzanaganiriwamo ibijyanye n'ubwenge buhangano no kwimakaza umuco w'amahoro muri EAC.

Itangazo rihuriweho ry'ibihugu bigize EAC rivuga ko 'ibirori by'uyu mwaka bizashimangira uruhare ntagereranywa rw'Igiswahili mu kwihutisha ukwihuza kw'Akarere, ikirango cy'umuco, n'iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu bw'umugabane.'

Mu Rwanda Igiswahili cyigishwa mu mashuri ndetse kiri mu ndimi z'ubutegetsi.

Imibare y'ibyavuye mu Ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bantu bafite imyaka 15 kuzamura, harimo abashobora kuvuga Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili 1%.

Magingo aya Igiswahili kivugwa n'abantu barenga miliyoni 200 ku Isi yose, bituma kiba ururimi rwo muri Afurika ruvugwa n'abantu benshi.

Igiswahili kivugwa cyane muri Afurika y'Iburasirazuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Umunsi-Mpuzamahanga-w-Igiswahili-uzizihirizwa-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)