Barimo Maj Gen Andrew Kagame, Maj Gen Wilson Gumisiriza, Brig Gen Joseph Demali, Brig Gen Fred Muziraguharara, Brig Gen James Ruzibiza, Brig Gen Frank Mutembe, Brig Gen Pascal Muhizi, Brig Gen Nelson Rwigema na Brig Gen Jean Paul Karangwa.
Perezida Kagame kandi yemeje ko ba Ofisiye bakuru 120, ba Ofisiye bato 26 n'abafite andi mapeti 927 na bo bajya mu kiruhuko cy'izabukuru.
Mu muhango wo kubasezera wabaye ku wa 28 Nyakanga 2025 Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye aba basirikare ku musanzu ukomeye batanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu ubu kimaze gutera imbere.
Ati 'Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z'u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by'umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.'
Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ariko ubumenyi n'inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry'igihugu.
Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange, umurava n'uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n'abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.
Ati 'Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y'urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z'Ingabo z'u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.'
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w'abagiye mu kiruhuko, yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n'umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.
Ati 'Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.'
Abagiye mu kiruhuko bahawe 'icyemezo' cy'ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z'u Rwanda.








