Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, ubwo yasuraga uyu mugezi wa Nyaborongo.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gasore yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kubona Umugezi wa Nyabarongo uri gukama kandi byatangiye kugira ingaruka ku nganda zitunganya amazi ndetse agaragaza ko hagiye gushyirwaho amatsinda azakurikirana icyo kibazo.
Ati 'Ni ikibazo rero cyagize ingaruka ku ngano y'amazi ajya mu Mujyi wa Kigali akaba ari yo mpamvu icyo twakoze aka kanya ari ugushyiraho itsinda rigenda rizenguruka mu miyoboro yacu kugira ngo dushobore gusaranganya amazi dufite mu gihe dutegereje imishinga y'igihe kirekire izakemura icyo kibazo.'
Muri Kigali amazi aturuka mu ruganda rwa Nzove agera ku Gisozi, Kibagabaga, Nyarutarama, Kimihurura, Bumbogo, mu Birembo, mu Cyanya cyahariwe Inganda, Gasanze, Karama, Mont Kigali, Kimisange, Nyanza ya Kicukiro, i Mageragere ndetse na Rebero.
