Ni itegeko ryatowe ku wa 29 Nyakanga 2025 aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ari amasezerano agamije amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari ndetse no gushyira iherezo ku bibazo by'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu masezerano harimo ingingo zinyuranye zirimo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ihabwa na Guverinoma ya Congo.
Ati 'Bizatuma u Rwanda rubona uko rukuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi, ashyiraho uburyo bwo guhuza ibikorwa by'inzego z'umutekano kandi hashyizweho komite ishinzwe kugenzura ibikorwa irimo impande zombi ndetse n'abahagarariye Amerika, Qatar, Togo n'abandi kandi ishobora kongerwamo abandi impande zombi zibyifuje.'
Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ryatangiye kuko hari ibiteganyijwe ko mu minsi iri imbere bizatangira gushyira mu bikorwa.
Amb. Nduhungirehe yemeje ko hari inama ziteganyijwe mu minsi ya vuba zizanafasha kumenya neza uko ibikorwa bikubiye mu masezerano bizakurikirana.
Ati 'Iyi nama ni iya mbere izaba ibaye, iteganyijwe ku wa 4 Kanama 2025 i Washington ariko nyuma yaho izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC dusimburana. Iyo nama rero ni yo izashyira ku murongo ibikorwa bizakorwa kuko iyi gahunda yo gusenya FDLR ifite ingengabihe yayo y'iminsi 90, hari n'indi minsi 30 yiyongeraho yo gushyira ibintu ku murongo ariko iminsi y'ibikorwa yo ni iminsi 90.'
Mu bijyanye n'ubukungu harimo gutangiza uburyo bushya bwo guhuza ubukungu bw'Akarere ariko byo nubwo byashyizwe mu masezerano ya Washington, biteganyijwe ko hari amasezerano abyerekeyeho aracyaganirwaho.
Yavuze kandi ko harimo ingingo yo guteza imbere Pariki y'Ibirunga, Virunga, gushora imari mu mabuye y'agaciro n'ibindi bijyanye no guteza imbere imibereho myiza nko kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa RUZIZI III.
Ati 'Ni amahirwe adasanzwe azatuma akarere kacu gahindura isura aho kurangwa n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, karangwe n'ubufatanye.'
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko n'ubwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano ariko hari impungenge ku ishyirwa mu bikorwa hari amasezerano arenga 10 impande zombi zimaze gushyiraho umukono ariko atarubahirijwe.
Impungenge z'Abadepite
Ubwo hatorwaga iryo tegeko, Abadepite bagaragaje impungenge kuri ayo masezerano aho Depite Ayinkamiye yabije ibizakurikiraho nyuma y'uko ayo masezerano amaze kwemezwa.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari ibindi bikorwa bizakurikiraho bikubiyemo n'ibiganiro bizahuza impande zombi ndetse n'ibizahuza amatsinda yashyizweho agamije kwiga ibibazo bihari.
Depite Nabahire Anastase yagize ati 'Mbere y'aya masezerano hari andi agera ku 10 ndetse umuzi w'iki kibazo ni FDLR ikigaragara muri Congo ariko aha baravuga kuyirandura burundu. Uhereye kuri Kabila mukuru n'umuhungu we bose bavuze ko bagiye kuyirandura. Ibimenyetso n'imyitwarire ya Kinshasa bigaragaza ko utaha icyizere ibyo barimo, amasezerano nk'aya ni uko abayarimo baba bagaragaza icyizere cyo kuyashyira mu bikorwa. Impungenge twazimarwa n'iki ko azashyirwa mu bikorwa?'
Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko atumva impamvu RDC yifuza ko ingamba z'ubwirinzi bw'u Rwanda zikurwaho nyamara Perezida Tshisekedi ubwe yari yaremeye ko azarasa i Kigali ndetse akaba yaranabigerageje.
Depite Bizimana Minani yagaragaje impungenge z'uburyo u Rwanda rusabwa gukuraho ubwirinzi mu gihe ikibazo gihungabanya umutekano kitavuyeho.
Ati 'Ese ubwirinzi ku gihugu cyacu byaba icyaha? Ko n'ibihugu bikomeye usanga bishyiraho ubwirinzi kandi burimo na za Satellite. Kuki twebwe byaba ikibazo kugira ubwirinzi?'
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda zidashobora kuvaho, impamvu zatumye zishyirwaho zitarakurwaho.
Yavuze ko hategerejwe kureba niba impande zirebwa n'amasezerano zizayashyira mu bikorwa uko zabyemeranyije.



