Nyanza: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w'amezi atatu akamuta mu gishanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'urupfu rw'uyu mwana witwaga watoraguye mu mugende urimo amazi mu Mudugudu wa Muyenzi, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, yamenyekanye bitewe n'umuturage wamubonye yapfuye ari mu gishanga cy'Akanyaru, abimenyesha abaturage bari mu nteko rusange ku wa 15 Nyakanga 2025.

Ibi byahise bikurikirwa n'iperereza ku bufatanye n'abaturage, maze kubera ko uwo mwana yari amaze kuba mukuru basanga uri uw'umugore w'imyaka 27, wakomokaga mu Karere ka Gisagara, ariko acumbitse mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Katarara, mu Mudugudu wa Kamabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yahise ashakishwa, akabonwa mu Murenge wa Kibirizi, aho yari yatorokeye, akimara gufatwa akemera uruhare rwe muri uru rupfu.

Yasobanura ko yabonaga umwana we agiye kwicwa n'inzara, kuko umugabo babanaga mbere muri Gisagara banamubyaranye yabanze.

Ati 'Uyu mubyeyi yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ishami ryayo riherereye mu Murenge wa Muyira, naho umurambo w'umwana wo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.'

Gitifu Muhoza, yaboneyeho gusaba ababyeyi kwiyemeza kubyara igihe babona biyemeje n'inshingano zo kurera neza kandi bakanagira igenamigambi rihamye mu gushaka ibizabatunga.

Yanasabye abaturage kutajya bihererana ibibazo byose bagize, kuko ubuyobozi buberaho kubashakira ibisubizo.

Umugore yishe umwana amujugunya mu gishanga cy'Akanyaru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-umwana-w-amezi-atatu-amuta-mu-gishanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)